Ruhango: Abanyeshuri bagera kuri 72 barwariye rimwe

Abanyeshuri 72 bo muri GS Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, barware rimwe, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi ndwara atari icyorezo ahubwo ari ibicurane byandura kandi bivurwa bigakira.

Ni indwara yatangiye kugaragara kuri aba banyeshuri biga muri GS Indangaburezi mu minsi ibiri ishize.

Bamwe muri abo banyeshuri biga mu myaka itandukanye twasanze bari mu busitani bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo,   baryamye mu byatsi, abandi baryamye ku ntebe z’ikigo Nderabuzima, bategereje ko babageraho bakavurwa.

Aba bose  bavuga ko bafashwe bababara umutwe cyane, umugongo, bafite umuriro umubiri wose bituma bagacika intege.

Umwe yagize ati: “Habanje gufatwa bakeya muri twe, abo ni bo bagiye banduza bagenzi babo.”

Undi munyeshuri avuga ko batewe impungenge ko hatagize igikorwa abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo bashobora kwandura.

Ati: “Abanduye bose bahawe amahirwe yo kujya kwa Muganga ubu twese turimo kwivuza dutegereje ibisubizo

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko indwara aba banyeshuri barwaye atari icyorezo, ahubwo ko ari ibicurane bisanzwe.

Ati: “Aba banyeshuri bafite ibimenyetso bya Grippe byo gufungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, nta kindi kibazo  kidasanzwe.”

Mukangenzi avuga ko kuba mu bana 1500 biga muri iki Kigo cy’Indangaburezi, harwayemo abarenga 70 nta gitangaza kirimo ni ibisanzwe ibicurane birandura.

Cyakora ubwo twageraga mu Kigo Nderabuzima cya Kibingo, twahasanze n’abandi banyeshuri biga muri APPARUDE na bo bataka kimwe n’ibyo bagenzi babo bo mu Ndangaburezi bavuga.

Nubwo iyi ndwara isa n’ihangayikishije aba banyeshuri, ariko mu minsi ishize Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara y’ibicurane muri RBC, Dr  Mucunguzi Hugues yavuze ko ibicurane biriho bidafite aho bihuriye n’Icyorezo cya COVID 19, ku buryo hakongera gushyirwaho ingamba nka Guma mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *