Rusizi: Imvubu zibasiye abaturiye umugezi wa Ruhwa

Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama bahangayikishijwe n’imvubu zo mu mugezi wa Ruhwa, zibica bagiye mu mirima yabo, barasaba ubuyobozi ko bwashaka igisubizo cyo kuzikumira zikareka kubambura ubuzima.

Aba baturage babisabye nyuma y’uko tariki ya 8 Gashyantare 2024, umugabo witwa Habimana Jalibu wo mu Mudugudu wa Gombaniro, Akagari ka Ryankana, yariwe n’imvubu.

Habimana yari mu murima we uri mu nkengero z’umugezi wa Ruhwa, aribwa n’imvubu imukomeretsa ibice byose by’umubiri, bimuviramo gupfa ataragezwa mu bitaro byisumbuye bya CHUB yari yoherejwemo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama butangaza ko iki kibazo cy’imigezi n’amashyamba y’abaturage abamo ibikoko bibangiriza, n’ubwo bitari mu byanya bizwi bibamo inyamaswa byishyurwa.

Nsengiyumva Vincent de Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama avuga ko icyo kibazo bakigejeje ku nzego zirimo RDB.

Ati ” Twagerageje no kugaragaza icyo kibazo ko kijya kiba, biracyaganirwaho n’inzego zibigiramo uruhare, ntabwo birafatwaho icyemezo”.

Gitifu Nsengiyumva yihanganishije umuryango wabuze umuntu, anavuga ko n’ubwo nta gisubizo gihamye kiraboneka ko hari ibiri gukorwa bafatanyije n’abaturage, anabasaba kwirinda kujya muri iriya migezi.

Ati ” Imvubu ntabwo zibonekamo kenshi, mu gihe cy’imvura ziva muri Tanganyika. Icyo twatangiranye n’abaturage n’uguca imiferege y’aho imirima yabo igabanira n’izo nkengero z’amazi, uburemere bw’imvubu ntabwo yataruka uwo mwobo”.

Umugezi wa Ruhwa uri ku mupaka w’u Rwanda, u Burundi na DRC, ugaragaramo Imvubu n’Ingona mu bihe by’imvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *