Nyanza:DPC muri aka karere yatawe muri yombi akekwaho gukora Jenocide

Amakuru aravuga ko umuyobozi wa Polisi (DPC) mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Amakuru avuga ko SP Eugene Musonera wari uyoboye Polisi mu karere ka Nyanza ko yatawe muri yombi mu mpera za Mata 2024.

DPC Musonera akekwaho ko yaba yarakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

DPC Musonera ubusanzwe avuka mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ibyaha akekwaho bikekwa ko yaba yarabikoreye mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mupolisi yaramaze igihe gito aje kuyobora kw’ivuko rye i Nyanza.

Amakuru kandi avuga ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bitabashimishije kuko ngo no kumuha ururabo ubwo mu karere ka Nyanza hibukwaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994 habaye impaka ariko birangira hemejwe ko azashyira ururabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ruri i Nyanza.

DPC Musonera bikekwa ko ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ESPANYA mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yagendanaga imbunda, hari abaduhaye amakuru kandi ko DPC Musonera bikekwa ko yajyaga ku ma bariyeri atandukanye i Nyanza.

Amakuru kandi avuga ko DPC Musonera kugeza ubu yaba afungiye mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu barokotse jenoside batuye aho bikekwa ko yaba yarakoreye jenoside bavuze ko mu gihe cya Gacaca uriya mupolisi yavugwaga ariko atigeze aburanishwa kuko ntabavugaga ko baba barafatanyije mu bwicanyi.

Twageragejeje kuvugisha inzego zitandukanye arizo RIB, Polisi, Ibuka, Akarere ka Nyanza ariko ntibemeye kugira icyo bavuga kuri ibi kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *