top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Iyobokamana

Yabaye ku muhanda: Ubuhamya bwa Pasiteri Niyonshuti umaze kubatiza abana bo ku muhanda hafi 30

Yabaye ku muhanda: Ubuhamya bwa Pasiteri Niyonshuti umaze kubatiza abana bo ku muhanda hafi 30

Iyobokamana
Pasiteri Niyonshuti yavuye ku muhanda ariko ntiyibagiwe abo bawubanyeho Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababyeyi ba Niyonshuti Théogène barishwe asigara ari impfubyi itagira gifasha, bituma guhera mu 1995 aba umwana wo ku muhanda (Mayibobo),  icyizere cy’ubuzima kirayoyoka. Muri uwo mwaka Niyonshuti yaje kubona umwe mu bantu bamusanze ku muhanda amujyana iwe kugira ngo amurere, ariko nyuma y’umwaka umwe ubuzima bwo kuba mu rugo bwaramunaniye ahitamo gusubira kuba ku muhanda. Avuga ko nyuma yo gusubira ku muhanda yatangiye kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga, akajya mu tubyiniriro two kuri Cosmos i Nyamirambo, i Matimba, za, Cassablanca ku Muhima, Cadilac, Sodoma, Migina n’ahandi. Avuga ko yari umwana wari waravukiye mu muryango wishoboye, gusa aya mahano ya Jenoside yatumye ubu...
U Bufaransa: Umunyarwanda yongeye gufungwa nyuma yo kwiyemerera ko yatwitse Katederali ya Nantes

U Bufaransa: Umunyarwanda yongeye gufungwa nyuma yo kwiyemerera ko yatwitse Katederali ya Nantes

Iyobokamana
Umunyarwanda w'impunzi yongeye gutabwa muri yombi mu Mujyi wa Nantes mu Burengerazuba bw'Ubufaransa aregwa gutwika, nyuma y'umuriro wo mu cyumweru gishize wangije ibice bimwe bya kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Mutagatifu Pawulo y'i Nantes yubatswe mu kinyejana cya 15. Uwo mugabo w'imyaka 39, wakoraga kuri iyo katederali nk'umuzamu mu buryo bw'ubukorerabushake, yari yafunzwe ariko ararekurwa mu cyumweru gishize. Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyavuze ko umushinjacyaha, Pierre Sennès avuga ko uwo mugabo ucyekwa yemeye ko ari we wakongeje uwo muriro wafashe mu bice bitatu bitandukanye by'iyo kiliziya. Mbere yari yabihakanye. Umwunganizi w'uyu mugabo mu by'amategeko, Quentin Chabert nawe yavuze ko uwo yunganira yicuza bikomeye ibyo yakoze. Yagize at...
U Bufaransa: Umunyarwanda wari wafunzwe kubera inkongi yibasiye katedrali ya Nantes yarekuwe

U Bufaransa: Umunyarwanda wari wafunzwe kubera inkongi yibasiye katedrali ya Nantes yarekuwe

Iyobokamana
Umukorerabushake w'impunzi ukomoka mu Rwanda wari watawe muri yombi ngo abazwe ku muriro wibasiye katedrali ya mutagatifu Petero na mutagatifu Pawulo i Nantes, yarekuwe nta cyaha arezwe. Inkongi yashegeshe iyi katedrali mu gitondo cyo ku wa gatandatu, itwika ibice by'amadirishya n'igice kinini cy'imbere muri iyi nyubako. Uyu mugabo w'imyaka 39 wari wafashwe, akomoka mu Rwanda, ni impunzi mu Bufaransa, ni we wari ushinzwe gufunga iyi nzu ku munsi wari wabanje. Ubushinjacyaha bwa Nantes buvuga ko uyu mugabo yarekuwe ejo ku cyumweru n'ijoro. Pierres Sennès wo mu bushinjacyaha bw'aho yavuze ko kubaza uyu mugabo ari igikorwa gisanzwe cyari kigamije kureba niba nta kidasanzwe cyari cyabayeho. Uyu mukorerabushake ntabwo yatangajwe amazina. Sennès avuga ko bakeka ko uyu ari m...