Peresida Kagame yageze i Luanda kuganira n’umuhuza w’u Rwanda na Congo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Palácio da Cidade Alta i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida João Lourenço mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame Paul yageze i Luanda kuri uyu wa 11 Werurwe 2024.

Byitezwe ko Perezida Kagame na Perezida Lourenço baganira ku bibazo by’umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Ni mu gihe kandi Perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza w’ibibazo bya RDC, ku wa 27 Gashyantare 2024 yakiriye Perezida Tshisekedi.

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byabereye mu muhezo, ndetse yaba Kinshasa cyangwa Luanda nta ruhande na rumwe rwigeze rutangaza ibyabivuyemo.

Gusa icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yabwiye itangazamakuru ko Perezida Tshisekedi yemeye guhura imbonankubone na Perezida Kagame.

Ni Tshisekedi mu mwaka ushize wararahiye ko ntaho azongera guhurira na mugenzi we w’u Rwanda usibye mu ijuru.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kuzahurira imbonankubone.

Umubano w’u Rwanda na Angola

U Rwanda na Angola basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano mu by’umutekano nyuma y’uwo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire aho ibihugu byombi byakuriranyeho visa ku baturage babyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *