top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Uburezi

Mineduc yamaganye ibyo gupima abakobwa ko badatwite mbere y’uko basubira ku mashuri

Mineduc yamaganye ibyo gupima abakobwa ko badatwite mbere y’uko basubira ku mashuri

Uburezi
Minisiteri y’Uburezi, Mineduc yabujije ibigo by’amashuri gusaba abanyeshuri b’abakobwa impapuro zerekana ko bipimishije inda ko badatwite. Ni nyuma y’amezi arindwi ashize amashuri yarafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hagaragara uburakari bw’abantu bamagana ubu busabe bw’ibigo by’amashuri bimwe  bisaba abana b’abakobwa kuzana impapuro zihakana ko badatwite. Bimwe mu bigo by’amashuri biherutse kwandikira ababyeyi b’abanyeshuri b’abakobwa ko bagomba gupimisha abakobwa babo bakazasubira ku mashuri bafite ibyemezo by’uko bipimishije. Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2020/2021 uzatangira tariki  2 Ugushyingo 2020. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko ubu busabe bw’amashuri butesha agaciro umwana w’umukobwa ndetse n’ivangura. Kugeza ubu...
Imyaka itanu irihiritse Leta yijeje kwigisha abana babiri ba mwarimu ku buntu, amaso yaheze mu kirere 

Imyaka itanu irihiritse Leta yijeje kwigisha abana babiri ba mwarimu ku buntu, amaso yaheze mu kirere 

Uburezi
Tariki 9 Kamena 2015, uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,Olivier Rwamukwaya, yatangaje ko leta yari igiye kujya yishyurira ikiguzi cy’uburezi abana babiri ba mwarimu kuva mu mashuri y’incuke kugera mu yisimbuye. Intego yari uguteza imbere imibereho myiza y’abarimu kugira ngo ireme ry’uburezi na ryo rigerweho. Rwamukwaya yavuze ibi ubwo  yasobanuraga ibyateganywaga gukorwa mu kuzamura imibereho myiza y’umwarimu mu nama ngarukamwaka, yasuzumaga ibyagombaga gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2014/2015. Nubwo icyo gihe Rwamukwaya atatangaje igihe iki cyemezo cyagombaga gushyirirwa mu bikorwa, yavuze ko ari kimwe mu byagombaga gukorerwa abarimu bikiyongera ku bufasha Leta yari isanzwe ibagenera. Yagize ati “Turatekereza...
Ruhango: Hatashywe ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byatwaye akabakaba miliyoni 350 Frw

Ruhango: Hatashywe ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byatwaye akabakaba miliyoni 350 Frw

Uburezi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Hababarurema Valens, yasabye ababyeyi n’abarezi gufatanya kubungabunga aya amashuri Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2020 mu Karere ka Ruhango, hatashywe ibyumba by’amashuri 51 n’ubwiherero 108 byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi, bikazakoreshwa igihe amasomo azaba yongeye gusubukurwa. Imirimo yo kubaka ibikorwa byatashywe yatangiye muri Mutarama uyu mwaka, bikaba byaruzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 348 405 041. Umuhango wo gutaha ibi byumba wabereye kuri site ebyiri arizo kuri GS Munini mu Murenge wa Ruhango, no ku Ishuri ribanza rya Kageyo mu Murenge wa Byimana. Ababyeyi n’abarezi bitabiriye iki gikorwa bavuga ko bishimiye ko abana babo bakomeje kubona aho bigira heza kandi hafi, bikazabafasha kwiga neza bisanzuye ubwo amasomo aza...
Kuva mu wa Mbere Ubanza Bagiye kwiga mu Cyongereza, impinduka z’urudaca zikomeje kuranga Mineduc

Kuva mu wa Mbere Ubanza Bagiye kwiga mu Cyongereza, impinduka z’urudaca zikomeje kuranga Mineduc

Uburezi
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Mineduc yategetse ko guhera mu mwaka utaha w’amashuri abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’Icyongereza. Iki ni icyemezo kije gikuraho icyari kimaze imyaka ine gusa aho cyategekaga ibigo byose by’amashuri ya Leta n’ayigenga akoresha integanyanyigisho za Leta, kwigisha mu Kinyarwanda gusa guhera mu mwaka wa Mbere  kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Iyi gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda ijya gushyirwaho ku bana bo mu mwaka wa Mbere, leta  yavugaga ko umwana wize mu rurimi kavukire, abasha kumenya neza izindi ndimi bimworoheye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi, UNESCO,  naryo rivuga ko umunyeshuri yumva neza amasomo ye kandi bitamugoye igihe ayize mu rurimi kavukire rwe, kandi y...
MINEDUC yemeza ko nta gikuba cyacitse kuba Kaminuza eshatu zigenga  zimaze gufungwa burundu

MINEDUC yemeza ko nta gikuba cyacitse kuba Kaminuza eshatu zigenga  zimaze gufungwa burundu

Amakuru, Uburezi
Minisiteri y’Uburezi, Mineduc ivuga ko abanyarwanda batagomba gucibwa intege cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ifungwa rya zimwe muri kaminuza zigenga zitujuje ibisabwa,  ko bakwiye kubyishimira kuko bafite ubuyobozi bubareberera umunsi ku munsi. Mineduc ivuze ibi nyuma yo kwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda Kaminuza eshatu zahakoreraga arizo Kaminuza ya Kibungo (UNIK), Christian University of Rwanda ya Dr Habumuremyi Pierre Damien na INDANGABUREZI College of Education. Mu  2017 Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye gufunga amwe mu mashuri makuru na kaminuza nyuma y’ubugenzuzi bwakoze. Muri ubu bugenzuzi hagaragaye ibibazo bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho bidahagije, ubukungu butifashe neza aho wasangaga zimwe zidahemba abakozi n’abarimu ndetse n’u...
Christian University of Rwanda ya Dr Habumuremyi yambuwe uburenganzira bwo gukora

Christian University of Rwanda ya Dr Habumuremyi yambuwe uburenganzira bwo gukora

Amakuru, Uburezi
Minisiteri y’Uburezi yambuye Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul, uburenganzira bwo gukora nyuma y’isesengura ryagaragaje ko yabaswe n’urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize yayo. Itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, rivuga ko mu kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zagaragaje imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imyigishirize iciriritse muri CHUR. Iyi kaminuza yashinzwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, nawe watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha yakoze mu...