Burera: Poste de Santé imaze imyaka itatu ari idakora

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Gatare, Akarere ka Burera bavuga ko bababajwe no kwegerezwa ivuriro rito ( Poste de Sante) bari barasabye ariko ngo ikaba imaze imyaka itatu idakora ibyo bagereranyije no kuba ari “nk’umutako”

Bavuga ko kuba bari barasabye iri vuriro ngo ribegerezwe bajye babona ubuvuzi hafi yabo byari kubarinda gukora ingendo ndende, ngo kuba bitaratanze umusaruro ntacyo ryabamariye.

Bavuga ko ababishinzwe bakwiriye gukurikirana, bagahabwa abaganga bo kuhakorera bakabona ubuvuzi bifuza.

Uwitwa Mukarurangwa Stephanie avuga ko iryo vuriro barihawe na Perezida Kagame ariko imyaka itatu ikaba yihiritse ridakora.

Ati ” Kwivuza biracyatugoye dukora urugendo rurerure, ababishinzwe barebe icyo bakora ivuriro ribone abaganga tubone ubuvuzi bitworoheye.”

Mukantwari Chantal nawe ati ” Umubyeyi utwite iyo afashwe n’inda ntahite abona moto agerayo yananiwe akabyara bigoranye hafi no gupfa, turasaba ko bahashyira abaganga ubuvuzi bukoroha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko iki kibazo kizwi, yemeza ko bagiye gukomeza gukora ibishoboka kugira ngo haboneke abaganga bo gukorera kuri iryo vuriro rito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *