Ibihugu 25 bigiye guhurira mu iserukiramuco rizabera mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco mpuzamaganga ryiswe “Kigali Trialennial” rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rizahuza abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25 byo ku Isi.

Ni iserukiramuco rizatangira ku wa 16 kugeza ku wa 25 Gashyantare 2024 rifite insanganyamatsiko igira iti ” Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi n’ubukungu”.

Abategura “Kigali Trialennial” mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024 bavuze ko rizarangwa n’ibitaramo birenga 60 birimo imbyino n’indirimbo by’abahanzi, kumurika imideli, ikinamico, sinema, ubwanditsi n’ibindi.

Bavuze ko rigamije kugaragaza impano z’abahanzi n’ibihangano byabo, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.

Hagaragajwe ko ari umwanya wo kugaragaza ubuhanzi Nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga no gukomeza kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’iterambere ry’ubuhanzi bushingiye ku muco.

Dorcy Rugamba, umuyobozi w’ubuhanzi wa Kigali Triennial yavuze ko iri serukiramuco rizajya riba buri myaka itatu.

Yavuze ko usibye ibitaramo, iri serukiramuco ruzatanga urubuga rw’ibuganiro, hamwe n’amasomo, bizahuza abanyamwuga.

Ati ” Turabategereje muzaze kudutera ingufu muri iri serukiramuco.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yasabye abatuye umujyi wa Kigali kuzitabira iri serukiramuco ari benahi kuko buri wese azabasha kubona ibimunyura.


Ati ” Tunejejwe cyane no kwakira Kigali Triannial mu mujyi mwiza Kandi usukuye wa Kigali.”

Yavuze ko iyi gahunda izafasha abanyarwanda kwidagadura no kuruhuka neza mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abatuye umujyi.

Yavuze ko bakoranye n’inzego zitandukanye kugira ngo abazitabira iri serukiramuco baba ab’imbere mu gihugu n’abazaturuka hanze bazagire ibihe byiza.

Ati “Turifuza ko binaba mu buryo buhoraho haba abatuye umujyi wa Kigali n’abandi bamenye Aho bibera”.

Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashimangiye ko ubuhanzi ari umuyoboro wo kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umutoni yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izi agaciro k’ubuhanzi mu iterambere ry’urubyiruko ari nayo mpamvu ibushyigikira.

Ati ” Ni inkingi ikomeye mu guhanga imirimo, kuzamura ubukungu bw’Igihugu no gusigasira umurage ndangagaciro w’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda rufunguye amarembo mu myidagaduro n’ibindi bikorwa biha amahirwe abashoramari batandukanye.

Byitezwe ko abarimo Khadja Nin, Benita Cisse, Sonia Rolland, Katy Ndiaye, Dorcy Rugamba, Isabelle Kabano, Atome.

Ni mu gihe abahanzi Nyarwanda bagezweho barimo Kivumbi, Mike Kayihura, Bushali, Kaya Byinshi na Alyn Sano bazaha ibyishimo abazitabira “Kigali Triennial”

Ibitaramo by’iserukiramuco rya “Kigali Trialennial” bizabera muri Camp Kigali, Canal Olympia, Cine Mayaka na Marriot Hotel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *