Gakenke: ikigo cy’amashuri cyafashwe n’inkongi, umwana umwe ahasiga ubuzima

Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru avuga ko icyo kibazo cyabaye saa cyenda zishyira igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

Uwo muyobozi yavuze ko iyo nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, avuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere ari we wahise yitaba Imana, undi avunika umugongo ubwo bahungaga.

Yagize ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga, ubu ni ho turi”.

Uwo Muyobozi arihanganisha ababyeyi b’uwo mwana witabye Imana ukomoka mu Karere ka Kayonza, yihanganisha n’abanyeshuri biga muri EAV Rushashi babuze mugenzi wabo.

Ati “Turi kumwe n’abana, ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.

Arongera ati “Ubwo rero ni ukwihanganisha ababyeyi, n’abana harimo uwari uturanye n’uwo witabye Imana wahise ahungabana, tumaze kumugeza kwa muganga, ndihanganisha abanyeshuri babuze mugenzi wabo, n’ibintu byari muri iryo cumbi byose byahiye, murumva ko bibabaje”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *