Kimenyi Yves na Muyango basezeranye imbere y’amategeko

Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa w’ikipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali, na Uwase Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, basezeranye imbere y’amategeko.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nyarugenge.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, nibwo aba bombi basohoye integuza y’ubukwe bwabo, ko buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024.

Abo bombi bagiye kurushinga nyuma y’imyaka itatu, Kimenyi yambitse impeta y’urukundo Muyango, amusaba ko yazamubera umugore. Aba bombi kandi basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kugarukwaho cyane muri Kanama 2019, ubwo bahuriraga mu birori by’isabukuru y’amavuko, by’umukobwa w’inshuti yabo bombi.

Uwase Muyango Claudine usanzwe ari umunyamakuru, ndetse akaba amaze kubaka izina mu bijyanye no kuyobora ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dutandukanye muri Kigali, yamamaye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *