top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Umutekano

Uruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa Iran rwagabweho igitero

Uruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa Iran rwagabweho igitero

Amakuru, Mu mahanga, Politiki, Umutekano
Uruganda rutunganya ingufu kirimbuzi rwatewe na 'kirogoya' umunsi umwe nyuma y'uko rwerekanye ibyuma bishya byo gutunganya no kwigwizaho uranium, nk'uko abategetsi babitangaje. Ali Akbar Salehi ukuriye gahunda yo gutunganya bene izi ngufu za Iran ntabwo yavuze uwo bashinja icyo "gikorwa cy'iterabwoba kirimbuzi", ku cyumweru cyahagaritse amashanyarazi ku ruganda rwa Natanz ruri mu majyepfo y'umurwa mukuru Tehran. Ibitangazamakuru bya leta muri Israel bivuga ko amakuru bikesha abo mu nzego z'ubutasi ari uko ari igitero cya mudasobwa cya Israel (cyber-attack) Leta ya Israel ntacyo iratangaza ku byabaye. Gusa mu minsi ishize yongereye ibikorwa byo kuburira Iran kuri gahunda yayo y'ingufu za kirimbuzi. Iki gitero kuri Iran cyabaye mu ...
Ingabo za Uganda n’iza Sudan y’Epfo zakozanyijeho babiri bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda n’iza Sudan y’Epfo zakozanyijeho babiri bahasiga ubuzima

Umutekano
Abasirikare babiri ba Sudani y'Epfo biciwe mu mirwano n'ingabo za Uganda yabaye, nk'uko bivugwa n'uruhande rwa Uganda. Umuvugizi wungirije w'igisirikare cya Uganda Lt.Col Deo Akiiki yavuze ko imirwano yatangiye ubwo umusirikare wa Uganda yajyaga kureba ibivugwa n'abaturage, ko abasirikare ba Sudani y'Epfo bafunze umuhanda mu buryo butemewe mu mupaka Ngomoromo. Yavuze ko abasirikare babiri ba Sudani y'Epfo baguye muri iyo mirwano, umwe agafatwa, bakanyaga n'imbunda eshatu. Umuvugizi w'igisirikare cya Sudani y'Epfo Maj Gen. Lul Rual Koang mu itangazo yasohoye yavuze ko abasirikare ba Uganda binjiye binyuranyije n'amategeko ku butaka bw'iki gihugu kandi bitwaje intwaro, avuga ko bateye ibiro by'umupaka wa Pogee mu ntara ya Magwi. Uruhande rwa Suda...
Rubavu: Umugore yarashwe agerageza kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko

Rubavu: Umugore yarashwe agerageza kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko

Umutekano
Umugore utamenyekanye inkomoko ye yaraye arashwe n’Ingabo z’u Rwanda nyuma yo kumukekamo umwanzi ubwo yinjiraga mu gihugu anyuze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ari inzira itemewe. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa yine mu mudugudu wa Rwamigega, Akagari ka Kageshi , Umurenge wa Busasamana. Yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Batayo ya 9. Umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Col Ngarambe Bukenya David, yabwiye abaturage ko bagomba kwirinda kujya mu kibaya barenze ku mabwiriza bahawe, kuko bishobora gutuma bitiranwa n’abanzi. Ati “Ikibaya murakizi n’abantu bari hirya b’abanzi b’igihugu murabazi, mwahawe iminsi yo kuzamo mugakora ku manywa ariko nijoro n...
Cameroon: Abantu bitwaje intwaro bateye mu ishuri bahitana abanyeshuri batari bake

Cameroon: Abantu bitwaje intwaro bateye mu ishuri bahitana abanyeshuri batari bake

Umutekano
Abana bashyika kuri  batandatu nibo bishwe abandi batari bake barakomereka, mu gitero cyakozwe n'abantu bitwaje intwaro ku ishuri ry'abigenga riri mu karere gasanzwe karangwamwo imvururu muri Cameroon. Abategetsi b'akarere ka Kumba kari mu Burengerazuba bwa Cameroon barashinja abarwanyi bavuga ururimi rw'icyongereza bashaka kwigenga, ko ari bo bakoze icyo gitero. Aya makuru ntaremezwa n'uruhande rudafite aho rubogamiye. Umwe mu bashinzwe uburezi  muri ako karere avuga ko abo bana bishwe bari hagati y'imyaka 12 na 14. Kugeza ubu amashuri amwe yo mu burere buvuga icyongereza aherutse gufungura imiryango nyuma y'imyaka ine yose yarafunzwe,  kubera ubwoba buterwa n'amatsinda y'abarwanyi ashaka ko Leta ya Ambazonia yigenga. Ejo ku wa gata...
Tanzania yagabweho igitero gikomeye n’abarwanyi gihitana abaturage

Tanzania yagabweho igitero gikomeye n’abarwanyi gihitana abaturage

Umutekano
Polisi muri Tanzania yemeje ko abantu bitwaje intwaro barenga 300 baturutse muri Mozambique, bateye imihana yo mu Majyepfo ya Tanzania bakica abaturage benshi. Nibwo bwa mbere abategetsi ba Tanzania bemeje kumugaragaro ko hari abarwanyi bavuye muri Mozambique bagatera iki gihugu. Amajyaruguru ya Mozambique yahindutse isibaniro  ry'inyeshyamba z'abahezanguni biyitirira idini ya Islam, imirwano imaze kwicirwamo abantu barenga 1,500. Mu cyumweru gishize, byavuzwe ko iyi mirwano yageze no muri Tanzania, aho kuwa kane hari umubare w'abaturage wishwe, nk'uko ubu byemejwe na polisi ya Tanzania. Simon Sirro ukuriye polisi ya Tanzania yavuze ko abaterabwoba 300 bateye umuhana wo mu karere ka Mtwara. Yavuze ko mu bateye harimo n'Abatanzaniya, yongeraho ko bafashw...
Umutekano muke mu Burundi: Igitero gikomeye cyahitanye abantu batandatu barimo abanyeshuri babiri

Umutekano muke mu Burundi: Igitero gikomeye cyahitanye abantu batandatu barimo abanyeshuri babiri

Umutekano
Abantu batandatu baraye bishwe, babiri barakomereka mu gitero ikomeye gcyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ku mu gace ka Nyarumanaga mu ntara ya Kayanza. Muri abo bishwe harimwo abagabo bane n’abana babiri biga mu mashuri abanza. Mu gusubira inyuma bagana mu ishyamba rya Kibira, abagabye igitero batwaye umuntu umwe bunyago bagenda banasahura za butike,  nkuko amakuru ijwi ry’Amerika ryakuye aho i Matongo abivuga. Umuyobozi w’intara ya Kayanza Colonel Rémy Cishahayo mu nama yagiranye n'abaturage bo muri Nyarumanga aho icyo gitero cyagabwe, yumvikanye kuri radiyo yigihugu abasaba gufatanya no kwamagana umwanzi. Mu cyumweru gishize abitwaje intwaro bataramenyekana bishe abantu babiri aho i Nyarumanga. Umutekano Muke no mu Majyepfo y'Uburundi Mu Rumonge naho mu Majyepfo...
Rusesabagina: Uwo Abanyamerika n’Abanyaburayi batinyaga muri Nyungwe ubu baramwita intwari ifunzwe

Rusesabagina: Uwo Abanyamerika n’Abanyaburayi batinyaga muri Nyungwe ubu baramwita intwari ifunzwe

Umutekano
  Tariki 15 Ukuboza 2018, Mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Cyitabi, abantu bitwaje intwaro bahagabye igitero ku modoka zari zitwaye abagenzi, babiri bahasiga ubuzima umunani barahakomerekera ndetse batwika imodoka eshatu. Nyuma y'iki gitero ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zicamo batatu, abandi bahungira i Burundi. Mu karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, muri Nyakanga uwo mwaka  kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata biba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage. Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabi...
Abatuye Nyaruguru basabwe kuba maso nubwo Rusesabagina na Sankara batawe muri yombi

Abatuye Nyaruguru basabwe kuba maso nubwo Rusesabagina na Sankara batawe muri yombi

Umutekano
Muri Kamena uyu mwaka, abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, baturutse mu gihugu cy'u Burundi. Ingabo z'u Rwanda zahanganye na bo ndetse bane muri bo bahasiga ubuzima. Iki gitero cyari kigamije kugirira nabi abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze ucungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda. Uyu mudugudu uherereye mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi. Icyo gihe umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi  nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu abo bane bapfuye ndetse n'ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n'u...
Polisi yataye muri yombi abagabo 10 bakoreshaga imihoro mu kwiba abaturage

Polisi yataye muri yombi abagabo 10 bakoreshaga imihoro mu kwiba abaturage

Umutekano
Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yataye muri yombi abagabo 10 bakurikiranweho kwiba abaturage bakoresheje ibikoresho birimo imihoro n’ibindi. Amakuru aravuga ko aba bantu bakoraga ubujura buteye ubwoba abaturage, kuko iyo bajyaga kwiba umuntu bagenda ari 10, bane bakaba aribo binjira mu nzu abandi bagasigara hanze. Abaturage bavuga ko aba batandatu basigara hanze, babaga bateze abari buze batabaye bagatangira kurwana nabo, kugira ngo abagiye kwiba hatagira ikibakoma mu nkokora. Abaturage bavuga ko aba bantu bari babateye impungenge kuko uwazaga gutabara wese bamurwanya bakaba banamwica, cyane ko bagaba ibi bitero  ahagana saa Saba z’ijoro. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba ba...
Polisi yataye muri yombi abantu 42 barenze ku mabwiriza bateranira mu bisambu bari mu masengesho

Polisi yataye muri yombi abantu 42 barenze ku mabwiriza bateranira mu bisambu bari mu masengesho

Umutekano
Polisi mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi abantu 42 ibasanze ku musozi  basenga, bakaba bari barenze ku mabwiriza ya Leta abuza abantu guteranira ahantu hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Humdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu 42 bafatiwe ku musozi aho bari bateraniye bari mu masengesho. Yavuze ko byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati   “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya Koronavirusi. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata,  nibwo twabasanze bateraniye ahantu mu bisambu bari mu masengesho.” Yakomeje avuga ko abo bantu aho bari bateraniye nta bwiriza na rimwe bari bubahirije, bari baturutse ahantu hatandukanye, nt...