Abagore batwite bagiye kujya bahabwa ikinini kirimo vitamini 15

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abagore batwite bagiye kujya bahabwa ibinini birimo intungamubiri 15 zigizwe na vitamini n’imyunyu ngugu, mu rwego rwo kubongerera amahirwe yo kubyara abana badafite ikibazo cy’igwingira.

Yabitangarije mu karere ka Ngororero ku wa 17 Mutarama 2024 ahatangirijwe uburyo bw’inyongera mu kurwanya igwingira.

Muri ubu buryo bw’inyongera mu kurandura igwingira urubyiruko narwo rwashyiriweho amabwiriza yo kunoza imirire kugira ngo mu gihe cyo gusama cyangwa gutera inda, ruge ruba rufite ubuzima bwiza.

Ni mu gihe imibare y’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho (DHS) ya 2020, igaragaza ko mu Rwanda abana 33% bafite ikibazo igwingira. U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya uyu mubare ukajya munsi ya 19% bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Muri gahunda yo kurwanya igwingira imbaraga nyinshi zashyirwaga mu kwita ku mwana wamaze kuvuka, izindi zitari nyinshi zigashyirwa mu kurinda igwingira umwana ukiri mu nda.

Ibi inzego z’ubuzima zasanze bidatanga umusaruro uhagije zihitamo gushyiraho uburyo bw’inyongera mu kurwanya igwingira, aho imbaraga nyinshi zizajya zishyirwa mu gukumira igwingira mbere y’isama no mu gihe umugore atwite.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko muri ubu buryo bushya bwiswe Antenatal Multiple Micronutrient Supplement (MMS), abagore batwite bazajya bahabwa ikinini kirimo vitamini n’imyunyu ngugu bigera kuri 15 mu gihe ubusanzwe bahabwa ikinini intungamubiri ebyiri gusa.

Ati “Bizagabanya kuba umwana yavuka atujuje ibiro, cyangwa akaba yavuka igihe kitageze, byanagiraga ingaruka nyinshi mu igwingira ry’abana”.

Ubu buryo bwa MMS ni bushya ku Isi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize amahirwe yo gutangirizwamo ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kurandura igwingira mu Isi.

Iyi gahunda izatangirira mu turere dufite igwingira riri hejuru kurusha ahandi turimo Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Musanze, Burera, na Gicumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *