Amajyaruguru: Ishuri rya Kristo , umwe mu miti ukomeye wavugutiwe abigomeka ku itorero rya ECMI

Mu ntara y’ amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Musanze hamaze iminsi hatangirwa amasomo kuri bamwe mu bakirisito b’itorero rya ECMI ku cyiswe ” Ishuri rya Kristo” hagamijwe ububyutse , gukomera mu by’umwuka no kugandukira ubuyobozi dore ko bushyirwaho n’Imana.

Ni ishuri ryateguwe nyuma y’aho bigaragaye ko mu itorero harimo umwuka utari mwiza ndetse bamwe mu bavugabutumwa bagakurwa mu nshingano , bityo bikaba ngombwa ko hitabazwa urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amtorero mu karere ka Musanze rizwi nka RIC kugira ngo amakimbirane yavugwaga mu itorero aveho burundu.

Ubwo umunyamakuru wa Isonganews.com yageraga ku rusengero rwa ECMI rwa Mubona ruherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze [Ahatangirwaga amasomo mu ” Ishuri rya Kristo” yaganiriye na bamwe mu bitabiriye ayo masomo y’Ishuri rya Kristo maze bamugaragariza icyo bungukiyemo n’impinduka zigiye kuba mu itorero rya ECMI.

Rev. Habyarimana Emmanuel ni umwe mu bavugabutumwa wakuwe mu nshingano kubera amakimbirane yari afitanye n’ubuyobozi bw’itorero. Arishimira amasomo yahawe kubera ko yamwubatse ndetse akamufasha kugandukira ubuyobozi nyuma yo kwiyunga nabwo, bityo agasaba na bagenzi be gutera iyo ntambwe, bakagera ikirenge mu cye.

Yagize ati” Ndi umwe mu bapasitori bari bafitanye amakimbirane n’ubuyobozi ariko twagize umugisha RIC y’akarere ihuza impande zombi zitavugaga rumwe, turiyunga ndetse tugira n’inyigisho za ‘Morning Joy’ nazo zaje kumfasha cyane bituma mboneraho akanya ko kwiyunga n’umuvugizi w’itorero ( Représentant Légal). Kuba naremerewe ngo nige iri shuri , nasanze ari umugisha cyane kuko ryanyubatse. Rwose, ndashima kuko iki ni ikimenyetso kigaragaza yuko bwa bumwe twiyemeje imbere ya RIC ko bukomeje. Ahubwo icyo nasaba abo twari dufatanije kwigumura ku itorero nuko nabo bazaza bakiga iri shuri rya Kristo kuko nibaryiga rizasiga hari icyo rikoze muri bo mu gutera indi ntambwe y’ubwiyunge kuko uwarangiza iri shuri agakomeza kwinangira ku mutima , sinzi uko yaba ameze!!”

Umuvugizi wa ECMI , Nemeyabahizi Jean Baptiste

Uwavuze mu izina ry’ abize muri iri shuri rya Kristo, Mukarugamba Honorée yavuze ko batwaye impamba izabafasha mu ivugabutumwa ryabo bazana impinduka mu itorero.

Yagize ati ” ibyo twungukiye muri aya masomo ni byinshi kandi mbivuze byose ntabwo nabirangiza, gusa namenye Kristo uwo ari we [ Ko ari inzira y’ukuri n’ubugingo ko ntawe ushobora kugera mu ijuru atamunyuzeho. Ikindi nabonye ko umwuka wera ari Kristo kandi niwe twahawe kugira ngo umubiri wacu wa kera ubashe gupfa noneho tubone Kristo kugira ngo azatugeze mu bugingo bw’ijuru. Inyigisho twize rero zatugize umwe , twakoze ibizamini turabitsinda, tukaba dusigaje ikizamini cyo mu matorero yacu kuko tugiye guhindura abantu tubajyana kuri Kristo. Tumeze nka za ntumwa zari i Yerusalrmu ku munsi wa Pantekosite , ubwo zari zimaze kubona umwuka wera , zarasohotse, abazibonaga bose bakibaza ngo ‘ Ese bariya ni ba bandi twabonaga? ‘ Natwe niko tugiye kuba kuko ibitangaza bigiye kuboneka cyane ko itorero ryari ririmo ibibazo muzabona ryahindutse kubera izi nyigisho.”

Avugana na Isonganews.com, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’itorero rya ECMI, Rev. Mudacumura Marcelin yahumurije abakitisito ko uruntu runtu rwavugwaga mu itorero rutakiriho kuko ngo hayeho igihe cyo kwiyunga.

Yagize ati ” Icyo nabwira abakirisito nuko bamenya ko umwuka mubi baba barumvise mu itorero ko nta kibazo kigihari ahubwo ko ari amahoro gusa kuko twagize igihe cyo kwiyunga no kubabarirana. Ubu abayobozi bose turi gutahiriza umugozi umwe kandi n’abadafite imyanya bari barimo mbere , hari inama zibishinzwe, zizabigaho kugira ngo babone imirimo bakora kandi tubabwira ngo buri mukirisito wese ashishikarire gusenga no gutuza n’ abayobozi bose muri rusange mu kugira imyitwarire myiza muri uyu murimo w’Imana dukora kugira ngo tuzagere mu ijuru amahoro ndetse n’inshingano Kristo yaduhaye tuzabashe kuzisoza neza.”

Mukarugamba Honorée

Umuvugizi w’itorero rya ECMI mu Rwanda , Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste yavuze impamvu nyamukuru yo gutegura iri shuri rya Kristo.

Yagize ati ” Iri shuri ni ishuri ukurikira ukigiramo ububyutse ugakomera mu by’umwuka mbese kamere zindi zikurimo zikagenda. Twateguye iri shuri rero tugendereye ko ibibazo itorero ryari rimazemo igihe ngo abari bafitanye ibibazo barihuriramo bagasenga, bakaganira no ku bibazo biri mu itorero noneho abantu bakiyumvamo ko bahindukiye, bagashyira hamwe , bityo bagafatanya nk’uko babisabwa n’ijambo ry’Imana.”

Ku bijyanye n’ umwe mu bari barigumuye ku buyobozi bw’ itorero, witabiriye iri shuri rya Kristo, Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste yabwiye Isonganews.com ko byabashimishije cyane kuko ngo ayo masomo azabafasha gukomera mu by’Imana.

Yagize ati ” Kuba twabonye umwe mu bari barigumuye mu itorero yarakurikiranye aya masomo y’ishuri rya Kristo byaradushimishije cyane kuko ayo masomo abafasha gukomera mu by’Imana , bakava mu by’amakimbirane kuko amakimbirane nk’ayo aza ahagaragara icyuho , rero icyo cyuho tuba tugira ngo tucyuzurishe imbaraga z’Imana. Ariko byari kunshimisha kurushaho iyo bose baza ariko na none nubwo baza cyangwa ntibaze, ntabwo njyewe nshobora kugira impungenge n’imwe ku murimo w’Imana kuko niyo dukorera kandi ni nayo idushoboza uwo murimo kuko ntawashobora kuwukora Imana itabishatse.”

Mu gusoza Rev.Nemeyabahizi Jean Baptiste yasabye abakirisito muri rusange kwima amatwi ababashuka babangisha ubuyobozi.

Yagize ati ” Abakirisito nabashishikariza kwima amatwi abaza bashaka kubangisha ubuyobozi kuko ubuyobozi ubwo ari bwo bwose bushyirwaho n’Imana kuko nubwo wakuraho ubuyobozi Imana itabishaka ntibyakunda. Icyo twe twirinda ni ukunyuranya n’ibyo amategeko adusaba kuko niyo tugenderaho kugira ngo tuyobore ubwoko bw’Imana. Bityo rero ndanezerewe cyane kuko iki gikorwa kinyereka ko Imana iri ku ruhande rwacu nubwo bamwe baba badashaka ko ibingibi biri mu bushake bw’Imana bibaho, noneho nabo babonereho baze bagendere mu bushake bwayo.”

Aya masomo y’ ishuri rya Kristo yamaze ibyumweru bitatu yatangiye kuya 14 Kanama 2023 yitabirwa n’abavugabutumwa bagera kuri 30 ariko na none mu makuru yizewe agera ku kinyamakuru isonganews.com nuko hari irindi tsinda rigomba kujya kwiga muri shuri rya Kristo mu minsi ya vuba.

Rev.Habyarimana Emmanuel
Rev.Mudacumura Marcelin
Ubwo bari basoje inama y’ubwiyunge

SETORA Janvier

One thought on “Amajyaruguru: Ishuri rya Kristo , umwe mu miti ukomeye wavugutiwe abigomeka ku itorero rya ECMI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *