Rubavu: Umwana yanze gusiba ishuri ahitamo kujyayo ahetse murumuna we

Uwiringiyimana Ibrahim wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza mu Karere ka Rubavu, yanze gusiba ishuri, nyuma y’aho umubyeyi we amusigiye murumuna we, ahitamo kumujyana ku ishuri yigaho amuhetse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubinyujije ku rubuga rwa X, bwatangaje ko uyu mwana ari uwo mu Murenge wa Nyamyumba.

Bwavuze ko uyu mwana yanze gusiba ishuri, ahitamo kuhagira murumuna we amutegurira igikoma aramuheka amujyana ku ishuri.

Buti “Uwiringiyimana Ibrahim, wiga P2 kuri GS Rambo riherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yahembwe n’ikigo nk’umunyeshuri w’ukwezi, wanze gusiba ishuri nk’uko umubyeyi we yabishatse, amusigira umwana, isaha igeze, yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, ati ndiga muhetse, ariko sinsibe ishuri.”

Ubu butwari uyu mwana abugaragaje nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda yashoye miliyari zisaga 56 FRW, mu mushinga ugamije guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *