Musanze: Rurageretse hagati y’umuyobozi w’ishuri new Jelusarem n’umuryango w’abasukuti mu Rwanda bapfa 16.000.000 Frw

Umubyeyi witwa Murorunkwere Angelique utuye mu mudugudu wa Marantima, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve aratabaza inzego zibishizwe ngo zimukure mu karengane ari gushyirwamo na zimwe mu nzego zakagombye kumurenganura.

Ni ikibazo akururwaho n’umuryango w’abasikuti mu Rwanda kubera inzu yabo yakodesheje kuva mu mwaka wa 2014 aho yatangiranye abana batatu, ubu akaba yari amaze kubaka izina kuko afite icyiciro cy’inshuke ( Baby , Middle na Top) ndetse n’icyiciro cy’amashuri abanza ( P1&P6).

Aganira n’umunyamkuru wa Isonganews.com Murorunkwere Angelique yavuze ko nyuma y’amasezerano yagiranye n’umuryango w’abasukuti mu Rwanda yatangiye kuvugurura aho hantu ari nako yongeragamo ibindi bikorwa remezo byo gufasha abana kwiga neza birimo ubwiherero, kuhageza amazi, ubukarabiro mu gihe cya Covid-19, ubusitani, imicundebo (Balansoirs), uruzitiro, ikibuga n’ibindi bifasha abana mu myigire yabo none bakaba batangiye kukimuhuguza batamwishyuye ayo yashyizeho akora ikigo kibereye abana b’abanyarwanda.

Yagize ati ” Ntangira umushinga wanjye wo gushinga ishuri nari ngamije kwihangira umurimo no kurerera igihugu kuko abana ni ab’igihugu ndetse na ba nyiri inzu nkodesha bakabona inyungu, bityo rero nakoze nk’uwikorera, icyari inzu gihinduka ishuri, nshyiramo ibisabwa nk’ishuri, ndazitira, nzana amazi, nubatse ubukarabiro mu gihe cya Covid-19, ahari amabati ashaje ndayasimbuza, imicundebo y’abana, aho bidagadurira n’ibindi byinshi none mu gihe nari ntegereje kugaruza ayanjye barashaka kunyirukana !! Ndabizi inzu si izanjye ariko nanjye nahashoye menshi( Asaga miliyoni 16).”

Murorunkwere Angelique yakomeje asaba inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo cye maze akarenganurwa.

Yagize ati ” Abari kungambanira ni abantu bamaze kubona uko ikigo kimaze kwiyubaka n’ ababyeyi bakigana kubera uburyo dutanga ubumenyi noneho bakaba bashaka kugisenya. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zakurikirana ikibazo cyanjye n’umuryango w’abasikuti mu Rwanda, ngakomeza kurerera igihugu nk’uko nabyiyemeje.”

Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri rya New Jerusalem babwiye Isonganews.com ko ukwirukanwa kwa Murorunkwere Angelique kuri iri shuri harimo akagambane ndetse n’amshyari kuko babitangiye kera aho batangiye bamutwara abarimu n’abanyeshuri.

Nyiramahirwe Jacqueline ati ” Ubwo nageraga hano nzanye umwana ngo bamwandike, nkihagera nahahuriye n’umugabo waje avuga ko aje gufunga amashuri. Akihagera yatangiye impaka na Diregitirisi w’ishuri ndetse ashaka no kurwana kuko yavugaga ko hari abamwohereje, nanjye ndamubwira ngo nahamagare abamwohereje baze babisobanure. Urebye, yaje nabi afite umujinya mwinshi. Nkurikije uko ababyeyi bari bahafite abana bavugaga ko batazongera kuhigishiriza, numva uriya mugabo ari muri bamwe bagenda baca intege ababyeyi n’abana baza kuhiga.”

Mugenzi we Dusabe Marie Thérèse yagize ati ” Iki kigo nakirereyemo abana batanu , bariga baratsinda ariko uyu muyobozi wacyo afite imbogamizi zo guhigwa n’abatifuza ko yakomeza gutanga uburemenyi nk’uko yabyiyemeje kuko usanga hari abamugirira ishyari. Nka twe tw’ababyeyi twaharereye, tuzi neza uko aha hantu hari hameze kuko Angelique niwe wahakoze neza kuko nko muri Covid-19 yaguriye abana bose udupfukamunwa, azana amazi n’ubukarabiro, yubaka uruzitiro ndetse akora n’ibindi. Mu by’ukuri aha hantu yahatakarije imbaraga nyinshi.”

Yakomeje agira ati” Afite abantu bamugendaho kuko hari igihe abana bagendaga babamutwara none dore bari kuza bashaka no kuhafunga. Njyewe ngiye hagati nkararama nk’umubyeyi, uriya Angelique Murorunkwere yahebwa kuko yahakoze neza kuko hari mu gihuru, bityo rero n’abayobozi mu gihugu bazi aho uburere n’uburezi bigeze, nkumva nk’uyu mubyeyi uteza igihugu imbere ashaka ko abana babaho bazagira ejo heza, bakagira imibereho myiza, nta matiku nta kii!! Yarenganurwa. Ndi kumva rwose inzego z’ igihugu zibishinzwe zabikurikirana noneho Angelique akarenganurwa kuko hano ndahaturiye kandi niho narereye , nanabitangira n’ubuhamya bufatika.”

Ni mu gihe Ntamabyariro Esron yagize ati ” Uyu muyobozi w’ishuri arabangamiwe pe kuko urebye nk’uko uwo mugabo yaje, wabonaga ari gatumwa rwose. Ahubwo ubuyobozi bwareba uburyo bwamurenganura.”

Komiseri nshingwabikorwa w’umuryango w’abasukuti mu Rwanda, Rucyahana Viateur, ku murongo wa telefoni , avugana na Isonganews.com yagize ati ” Murorunkwere akoresha kiriya kigo guhera 2015, aho 2015 kugeza 2017 , yagikoreyemo nta masezerano afitanye n’umuryango ariko tubizi; gusa ntiyigeze yishyura ubukode. Yaje kwandika ibaruwa mu 2017 asaba ko yagirana amasezerano n’umuryango noneho arakorwa, nawe yerekana dovi( devis) y’ibikorwa yakoze kugira ngo abe yatangira gukoreramo ariko kubera ko atigeze yishyura ubukode kandi bwari buzwi, byaje guhura nuko yabaga mu kigo avuga ko yagikoze noneho kuva 2017-2022, ubukode bwe burarangira.”

Yakomeje agira ati” Uyu mwaka rero ujya gutangira yaje ku cyicaro cy’umuryango w’abasikuti mu Rwanda asaba gukomeza kugikoreramo ariko tumutegeka kubanza kwishyura ubukode bwose ndetse tunamubuza kongera kugira ibindi bikorwa yongeramo, ari nayo mpamvu twohereje Komiseri w’umuryango mu karere ka Musanze kujya kuhafunga.”

Diregiteri ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze Umutoni Alice yabwiye umunyamakuru wa Isonganews.com ko icyo kibazo bari batakizi ariko ngo ku bwo kuba bakimenye, bagiye kugikurikiranira hafi.

Yagize ati ” Urakoze kuduha amakuru ariko reka tubikurikirane kuko batigeze babitubwira. Twebwe icyo turakora ni ukureba amasezerano bagiranye, hanyuma tukareba inyungu z’umuturage kandi n’abana ntibabuzwe uburenganzira bwabo. Turaje tubirebe , nitumara kumenya ibyo ari byo , turabiha umurongo mwiza kandi utabogamye.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru imyiteguro yari yose kuri iki kigo kizwi nka “New Jerusalem” kubera ko abanyeshuri bagomba gutangira amasomo kuwa 25/09/2023.

SETORA Janvier

One thought on “Musanze: Rurageretse hagati y’umuyobozi w’ishuri new Jelusarem n’umuryango w’abasukuti mu Rwanda bapfa 16.000.000 Frw

  1. buriya rero uburana aba yigiza nkana ahubwo nkurikije igihe yasabiwe kuyivamo yakabaye yarafunze kera kuko iyo urebye ubona ko uwo mudamu harizindimbaraga yishingikirije nibukaneza ko buriya bakurikiranye neza no mukarerere bamenya uko biomeze
    naho gufunga byo ntamuntu wagiye nabi kuko nkakarere kamusanze ( scout) banze kubyinjiramo kuko ubonako nyine afite impamvu utamenya imutera kwanga kuyivamo bituma urwego rwigihugu arirwo rubikurikirana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *