top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Ubukungu

Amafoto: Speed Freight International igiye gufasha abanyarwanda kugura amakamyo batagiye mu Bushinwa

Amafoto: Speed Freight International igiye gufasha abanyarwanda kugura amakamyo batagiye mu Bushinwa

Ubukungu
Umuyobozi wa Sinotruck, Jing Jiawei agenera impano umuyobozi wa Speed freight international, Shyaka Bruce Sosiyete ikora ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu nyanja no mu kirere ifite inkomoko mu Rwanda, SPEED FREIGHT INTERNATIONAL yinjiye mu bucuruzi bw’amakamyo manini azwi nka Howo ku bufatanye na Sosiyete ya Sinotruck yo mu Bushinwa, isanzwe ikora amakamyo atandukanye yifashishwa mu bwikorezi butandukanye ku isi. Isinywa ry'aya masezerano ryabereye mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, hagati y'umuyobozi wa sosiyete ya Speed Freight International ari nawe muyobozi w'abanyarwanda baba muri Guangzhou Shyaka Bruce, ari kumwe n'umuyobozi  wa sosiyete ya Sinotruck, Jing Jiawei. Uyu ni umuhango wahuriranye n'isabukuru y'amavuko ya Shyaka Bruce, ho ubuyobozi bwa Sinotruck bwamugeneye impano...
Elon Musk yabaye umuntu ukize kurusha abandi bose kuri uyu mubumbe na miliyari $185

Elon Musk yabaye umuntu ukize kurusha abandi bose kuri uyu mubumbe na miliyari $185

Amakuru, Ubukungu
Elon Musk yabaye umuntu ukize kurusha abandi bose ku isi ubwo umutungo we muri rusange wageze kuri miliyari $185. Uyu ufite uruganda rw'imodoka rwa Tesla n'ikigo cy'ibyogajuru SpaceX, yageze ku gasongero ejo kuwa kane ubwo imigabane ya Tesla yazamukaga ku isoko ryayo. Yafashe uyu mwanya awuvanyeho Jeff Bezos washinze iguriro kuri internet rya Amazon wari uwuriho kuva mu 2017. Agaciro ka kompanyi ya Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi karazamutse cyane muri uyu mwaka, kuwa gatatu ku nshuro ya mbere kageze kuri miliyoni $700. Ibi byatumye iyi kompanyi ubu ifite agaciro karusha aka Toyota, Volkswagen, Hyundai, General Motor na Ford uzishyize hamwe. Elon Musk kuri iyi nkuru yasubije uruganda rwe rwari rubitangaje kuri Twitter...
Abakoresha imbunga nkoranyambaga ntibishimiye ubushakashatsi buvuga ko ubushomeri bwagabanutse mu Rwanda

Abakoresha imbunga nkoranyambaga ntibishimiye ubushakashatsi buvuga ko ubushomeri bwagabanutse mu Rwanda

Ubukungu
Kuri uyu wa Gatatu Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku murimo n’ubushomeri mu Rwanda bwakozwe muri Kanama 2020. Iki kigo kigaragaza ko ugereranyije n'uko ubushomeri bwari bwifashe muri Gicurasi uyu mwaka, muri Kanama ho bwagabanutse. Gusa ibi ntibyishimiwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ibi atari ukuri kuko nta gishya cyari cyakorwa ngo ubukungu bw'igihugu busubire mu buryo kubera icyorezo cya Covid-19. Iki kigo cyo kivuga ko ubushomeri bwagabanutse mu buryo bugaragara. Kivuga ko muri Kanama 2020, ubushomeri bwabaye 16.0% buvuye kuri 22.1% bwariho muri Gicurasi 2020. Kivuga ko muri Kanama umubare w’abafite akazi kabinjiriza amafaranga wageze kuri hafi miriyoni 3.7 uvuye kuri miriyoni 3.2 muri Gicurasi 2020. Ni ukuvuga...
Nyagatare ku mwanya wa Nyuma mu kugira abaturage bizigamira muri Ejo Heza

Nyagatare ku mwanya wa Nyuma mu kugira abaturage bizigamira muri Ejo Heza

Ubukungu
Kuri uyu wa Gatanu Ikigo cy'Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB, cyatangaje ko Akarere ka Nyagatare kari ku mwanya wa nyuma mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza, mu gihe akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa Mbere ku rwego rw'Igihugu. ‘Ejo Heza’ ni gahunda y’igihe kirekire iha buri Munyarwanda wese uko amikoro ye angana, uburyo bwo kwizigamira bworoshye buzamugirira akamaro. Iyi gahunda yatangijwe mu isozwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 16, ku wa 14 Ukuboza 2018. RSSB ivuga ko kugeza ubu Uturere dutanu  twa mbere mu kwizigamira muri Ejo Heza umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere, Gakenke yo mu Majyaruguru iri ku mwanya wa mbere n'amanota 41.2%, Nyaruguru ifite 40.2%, Nyamasheke 36.4%, Rusizi 33.2% naho Gisagara 31.6%. RSBB kandi ivuga ko...
Ndashaka guhindura Tanzania Uburayi bwo muri EAC, Magufuli avuga ku mpamvu amaze imyaka itanu atarajyayo

Ndashaka guhindura Tanzania Uburayi bwo muri EAC, Magufuli avuga ku mpamvu amaze imyaka itanu atarajyayo

Ubukungu
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, aherutse kubwira abaturage b'igihugu cye ko impamvu amaze imyaka itanu atarajya ku mugabane w'u Burayi, yagirango azamure igihugu cye kigere ku rwego uyu mugabane wateyemo imbere. Imyaka itanu irashize Perezida Magufuli atarava mu gihugu ngo yerekeze ku mugabane w'u Burayi, akaba yarakunze kuvuga ko byari mu rwego rwo kwanga gusesagura umutungo w'igihugu. Ubwo yari mu gace ka Nzega mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu, Dr Magufuli yavuze ko yanze kujya mu Burayi kuko yari ahuze ateza imbere Tanzania. Yabwiya abaturage bari bamukurikiye ko icyo ashaka kubakorera mu myaka itanu iri imbere, ari ugutuma Tanzania iba u Burayi bwo muri Afurika y'Uburasirazuba. Yagize ati "Inshuro ya nyuma nagiye mu Burayi ni igihe narimo kwi...
Abacururizaga mu masoko yafunzwe n’abakarani bategetswe kuguma mu ngo

Abacururizaga mu masoko yafunzwe n’abakarani bategetswe kuguma mu ngo

Ubukungu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko nyuma y'aho amasoko arimo iryo kwa Mutangana n'iryo mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market afungiwe kubera icyorezo cya Coronavirus, abayakoreramo basabwa kuguma mu ngo zabo. Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yatangaje ko mu rwego rwo kumenya abantu baba baranduye Coronavirus, abakorera muri ayo masoko yombi bashyiriweho uburyo bwo gusuzumwa ngo hamenyekane uko bahagaze. Itangazo ry'aka karere rivuga ko "Abacuruzi n’ abakora akazi k’ubwikorezi, abakarani barasabwa bose kujya kwipimisha uyu munsi kuri Site zashyizweho kwa Mutangana no ku isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro ebyiri, tariki 17 Kanama inshuro ya mbere na Tariki ya 23 Kanama inshuro ya kabiri  k...
Prime Cement, uruganda rwitezweho gutuma ibiciro bya sima bigabanuka

Prime Cement, uruganda rwitezweho gutuma ibiciro bya sima bigabanuka

Ubukungu
  Abaturage ndetse n'abakurikiranira hafi ibijyanye na politiki z'ubukungu basobanura ko kwiyongera kw'inganda zitunganya sima mu Rwanda ari kimwe mu bizatuma ibiciro ku masoko bihindagurika. Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, gisanga bizanafasha kwihutisha imishinga igihugu gifite bityo ubukungu bukiyongera kurushaho. Sima nka kimwe mu bikoresho bikenerwa mu bwubatsi yatangiye gutunganyirizwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1984, kugeza ubu uruganda rumwe rukumbi ari rwo Cimerwa niyo ikora toni ibihumbi 600 za sima  ivuye kuri toni ibihumbi 50 mu mwaka. N’ubwo umusaruro wiyongereye iyi ngano ntiragera kuri 50% bya sima ikoreshwa mu gihugu bisobanuye ko indi sima ivanwa mu bindi bihugu. Perezida w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera ashimangira ko iki kibazo kizabo...
Isesengura: Impamvu Tanzania na Kenya aribyo bihugu byonyine muri EAC bifite ubukungu buciriritse

Isesengura: Impamvu Tanzania na Kenya aribyo bihugu byonyine muri EAC bifite ubukungu buciriritse

Ubukungu
Tariki 1 Nyakanga uyu mwaka, Banki y’Isi yemeje Tanzania nk’igihugu  kiri mu cyiciro cy'ibihugu bifite ubukungu buciriritse, ibyo bita (middle income countries), kikaba cyarabaye n’igihugu cya Kabiri mu Muryango wa Afurika y’u Burasurazuba kigeze kuri uru rwego nyuma ya Kenya. Tanzania yinjiye muri iki cyiciro nyuma y'uko umusaruro mbumbe wacyo ku muturage umwe  ugeze hagati ya  y’amadorali ya Amerika 1,006 na 3,955 ku mwaka,  ushingiye ku gipimo cya Banki y'Isi cya 2018. Isesengura rigaragaza ko impamvu Tanzania  yageze kuri uru rwego, ari ukubera uburyo yungukira mu buryo bukomeye mu bucuruzi bukoresheje icyambu cya Dar es Salaam, ubukerarugendo bukomeye hamwe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro byose biteye imbere. Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko umwaka ushize, ubukungu bwa Tanzan...
Uko Abanya-Nigeria babiri bafatanwe miliyoni 40 $ mu bushukanyi bwo kuri interineti

Uko Abanya-Nigeria babiri bafatanwe miliyoni 40 $ mu bushukanyi bwo kuri interineti

Ubukungu, Ubutabera
Ku munsi wakurikiye kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 29 y'amavuko,  umunya-Nigeria, Olalekan Jacob Ponle yashyize ifoto kuri Instagram ari iruhande rw'imodoka ya Lamborghini i Dubai. Uyu mugabo yakurikijeho ubutumwa bugira buti "Abantu ntibagatume wicira urubanza kubera umutungo wavunikiye." Uyu munya-Nigeria, ukoresha izina rya "mrwoodbery" kuri Instagram, yafashwe na polisi i Dubai akekwaho ubujura bwifashishike ikoranabuhanga. Ramon Olorunwa Abbas w'imyaka 37, undi mugenzi we uzwi nka "hushpuppi" cyangwa se "hush", kuri Instagram we akurikirwa n'abantu miliyoni 2,4. Police i Dubai ivuga ko yafatanye aba bombi miliyoni $40 za cash, ni hafi miliyari 38 Frw ndetse ni modoka 13 z'agaciro ka miliyoni $6.8, mudasobwa 21, telefone 47 zigezweho, na aderesi z'abantu hafi miliyoni ebyiri bav...
Ikompanyi y’Indege ya Emirates igiye guhagarika abakozi ibihumbi icyenda

Ikompanyi y’Indege ya Emirates igiye guhagarika abakozi ibihumbi icyenda

Ubukungu
Perezida wa kompanyi y'Indege ya Emirates, Sir Tim Clark yavuze ko iki kigo kigiye kugabanya imirimo igera ku 9000 kubera icyorezo cya coronavirus. Ni ubwambere ikigo gitwara abantu mu byo mu kirere ku Isi,  kigiye kugabanya abakozi benshi. Mbere y’iki cyorezo, Emirates yari ifite abakozi 60 000. Ibigo by’indege ku Isi bikomeje kuvuga ko byagizweho ingaruka zikomeye kubera Coronavirus. Mu kiganiro na BBC, Sir Tim yavuze ko Emirates "Itameze nabi nk’ibindi bigo, ariko uko ibintu bimeze muri iki gihe byererekana ko ibintu byahindutse cyane.” Kugeza ubu nibura 700 muri ba pilote 4500 b'iki kigo bahawe integuza ko bagiye guhagarikwa muri iki cyumweru. Muri rusange abagera ku 1200 babwiwe ko akazi kabo kagiye guhagarara kubera coronavirus. BBC ivuga ko iri gabanywa ryibanze cyane ku batwa...