Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cya Move Afrika

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ndetse bifatanya n’abakunzi ba muzika bari muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar.

Perezida Kagame yashimiye Umuryango Global Citizen wahisemo u Rwanda nk’igihugu cyo gutangirizamo umushinga wa Move Afrika, ashimangira ko Abanyarwanda biteguye kujya bakira ibi bitaramo buri mwaka.

Ni ubutumwa yatangiye mu gitaramo cya mbere cya “Move Afrika: A Global Citizen Experience” cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.

Ni igitaramo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aho bifatanyije n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari bakereye kwishimana n’Umuraperi Kendrick Lamar.

Abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo umuhanzikazi ukunzwe muri Tanzania, Zuchu, Umunyarwanda Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n’umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yavuze ko ari umugoroba w’ibyishimo.

Ati “Mbega uburyo bwiza bwo gusoza umwaka! Hamwe n’umuziki n’ibyishimo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye kwigira no kwihaza ku ngengo y’imari binyuze mu gukorana bizatuma umugabane utsinda imbogamizi ugihura na zo.

Ati “Tugiye kujya twakira Global Citizen buri mwaka binyuze muri Move Afrika. Ndizeye ko mwisanze mu rugo mwese.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *