top_leaderboard
Thursday, May 6E-mail: info@isonganews.com | Tel: 0783412401

Ubutabera

Félicien Kabuga: Umuryango we urasaba ko ahabwa umwunganizi ‘yizeye’

Félicien Kabuga: Umuryango we urasaba ko ahabwa umwunganizi ‘yizeye’

Ubutabera
Abana ba Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bavuga ko "bacitse intege cyane" kubera ubuzima bw'umubyeyi wabo bukomeje kumera nabi no kudahabwa amakuru n'umwunganizi we Emmanuel Altit washyizweho n'urukiko. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe mu izina ry'umuryango n'umuhungu we Donatien Nshimyumuremyi, bavuga ko bari basabye urukiko ko Altit akurwaho kubera ko yanze kubaha amakuru ajyanye na Kabuga n'uburyo ateganya gukoresha mu kumwunganira. Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n'abo mu muryango we "binyuranyije n'amabwiriza y'ibanga" ry'umwuga, nk'uko bivugwa n'inyandiko y'urukiko. Mu cyumweru gishize, urukiko rw'urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye...
Urukiko rwategetse ko Paul Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN bahurizwa mu rubanza rumwe

Urukiko rwategetse ko Paul Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN bahurizwa mu rubanza rumwe

Ubutabera
Urukiko ruburanisha ibyaha by'iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwategetse ko abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umukuru wa MRCD bahurizwa mu rubanza rumwe. Umucamanza yavuze ko imanza zabo zigomba guhuzwa kuko ibyaha bakurikiranyweho by'iterabwoba no kurema umutwe w'ingabo utemewe babihuriyeho. Ikindi ngo ni uko iyo imanza zisobekeranye ziregewe urukiko rumwe, perezida w'urukiko afite uburenganzira busesuye bwo gutegeka ko ziba urubanza rumwe. Umucamanza yanavuze ko zitaburanishirijwe hamwe, ngo imikirize yazo ishobora kuvuguruzanya. Mu iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 26/11/2020, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko imanza zabo zihurizwa hamwe. Bwavuze ko bose ibyaha bakurikiranyweho bisa kandi bigendanye...
Nyanza: Urukiko Rukuru rwateye utwatsi Ubujurire bwa Musabyuwera n’umuhungu we bakomeza gufungwa burundu

Nyanza: Urukiko Rukuru rwateye utwatsi Ubujurire bwa Musabyuwera n’umuhungu we bakomeza gufungwa burundu

Ubutabera
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo, Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye Ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi ruri mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, rwanze kwakira Ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine n'umuhungu we Kayihura Cassien, bari bahamijwe n'icyaha cyo kwica abana abo mu muryango wa Disi Didace muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibintu abo muri uyu muryango bavuga ko bakiriye neza, kuko ngo ubutabera bwakoze akazi kabwo kandi neza. Urukiko Rukuru rw’i Nyanza tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije Urubanza rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica muri Jenoside abana babiri bo kwa Disi Didace. Abana bo kwa Disi Didace bakuw...
Amafoto: Ku nshuro ya mbere Kabuga yitabye urukiko i La Haye mu Buholandi

Amafoto: Ku nshuro ya mbere Kabuga yitabye urukiko i La Haye mu Buholandi

Ubutabera
Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buhorandi kuri uyu wa Gatatu. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ni rwo rumuburanisha kuri ibi byaha. Kabuga akurikiranweho ibyaha binyuranye birimo Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside. Uyu musaza w'imyaka 87 kandi akurikiranweho ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda mu 1994. Uyu munsi Kabuga akaba ya...
Uburyo kwifuza kuba mu  buzima buhenze, biba intandaro ituma bamwe mu bayobozi bisanga muri gereza

Uburyo kwifuza kuba mu buzima buhenze, biba intandaro ituma bamwe mu bayobozi bisanga muri gereza

Ubutabera
Umwaka wa 2020 ni umwe mu myaka yavuzwemwo itabwa muri yombi ry'abayobozi bakomeye muri guverinoma y' u Rwanda, amwe mu mazina azwi cyane ni nka Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda. Muri aba kandi hiyongeraho uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, Dr Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye. Bahembwa menshi ntibanyurwe nayo Ni kenshi uzabaza umwana uti urumva ushaka kuzaba nde? Atajijinganyije azakubwira ati "Nzaba Perezida, utwara indege, umuganga, minisitiri n'abandi bakomeye." Nubwo byumvikana ko kuba minisitiri ari umwanya wifuzwa n'umwana utaramenya imiterere y'isi, bamwe mu bageze muri iyi myanya bo ngo baba bumva itabahagije, ahubwo bakumva ba...
Rusesabagina yareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Rusesabagina yareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Ubutabera
Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko abanyamategeko washyizeho ejo ku wa kabiri batanze ikirego mu rukiko rw'Umuryango wa Afurica y'Iburasirazuba, kivuga ko yafashwe binyuranyije n'amategeko, yashimuswe kandi yimwe uburenganzira ku rubanza rutabogamye. Mu cyumweru gishize, urukiko rwongereye indi minsi 30 ku gifungo cy'agateganyo cyakatiwe Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba. Uruhande rw'umuryango we ruvuga ko rwasabye urukiko rw'umuryango wa Afurica y'Iburasirazuba (EACJ) gutegeka u Rwanda kumurekura ako kanya, no guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda. Uru rukiko rwashinzwe mu 1999 rushobora kugezwaho ibirego n'abantu bo muri aka karere, rukunze kuregerwa imanza zaciwe imbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurica y'Iburasiraz...
Nyanza: Abo kwa Disi basaba ubutabera ntibaburanye n’abo kwa Musabyuwera, Urukiko Rukuru ruzabanza gusuzuma ubujurire bwatanzwe

Nyanza: Abo kwa Disi basaba ubutabera ntibaburanye n’abo kwa Musabyuwera, Urukiko Rukuru ruzabanza gusuzuma ubujurire bwatanzwe

Ubutabera
Urukiko Rukuru rw’i Nyanza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije Urubanza rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica muri Jenoside abana babiri bo kwa Disi Didace bakuwe mu musarane wabo muri 2018. Gusa aba bahise bajuririra icyo gihano, kuri uyu wa kabiri Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntabwo rwaburanishije urwo rubanza ahubwo rwavuze ko rugiye gusuzuma rukareba niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubwo bujurire bwa kabiri, umwanzuro ukazasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020. Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri zuzuye za mugitondo, ariko saa yine nibwo hatangiye kugeragezwa niba abaregwa bashobora kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, nyuma nibwo ...
Abo kwa Disi baratakamba, bakanenga abakomeje kwitambika mu rubanza rw’abana babo bishwe muri Jenoside

Abo kwa Disi baratakamba, bakanenga abakomeje kwitambika mu rubanza rw’abana babo bishwe muri Jenoside

Ubutabera
Disi ubanza uturutse ibumoso n’abandi Banyarwanda mu gikorwa cyo kwamagana abapfobya Jenoside muri Amerika Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu muryango wa Disi Didace mu Karere ka Nyanza baranenga abakomeje kwitambika mu rubanza rw’abana babo bishwe muri Jenoside bigatuma rutarangira ngo berekwe imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bakaba barakuwe mu musarane muri 2018, ariko n’ubu bakaba batarashyingurwa ndetse n’abasigaye bakaba batarahabwa ubutabera. Abakekwaho kugira uruhare mu kwica abana bo kwa Disi Didace ni Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Kasiyani (Cassien) nyuma y’uko abo bana ari bo: Uwayezu Denis na Ufiteyezu Raymond babahungiyeho muri Jenoside bakabica bakabata mu musarane nk’uko abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu...
Urukiko rwa nyuma mu Bufaransa rurategeka niba Kabuga yoherezwa i Arusha

Urukiko rwa nyuma mu Bufaransa rurategeka niba Kabuga yoherezwa i Arusha

Ubutabera
Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa uyu munsi ku wa Gatatu ruratangaza umwanzuro warwo ku kohereza Félicien Kabuga mu rukiko rwa ONU, cyangwa se niba azaburanishirizwa mu Bufaransa. Mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rw'ubujurire rw'i Paris rwategetse ko Kabuga yohererezwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n'urukiko mpuzamahanga rw'i Arusha. Umwanzuro w'urukiko uteganyijwe gutangazwa ku gicamunsi cy'uyu munsi, ntujuririrwa mu Bufaransa. Uruhande rwa Kabuga rwifuza ko aburanishwa n'inkiko zo mu Bufaransa ku mpamvu zitandukanye, ruvugamo, ubwigenge bw'izo nkiko n'uburwayi bw'uregwa. Kabuga w'imyaka 87 yafatiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu nyuma y'imyaka irenga 20 ashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga. Ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa Jeno...
Amafoto: Rusesabagina yitabye Urukiko mu myenda iranga imfungwa

Amafoto: Rusesabagina yitabye Urukiko mu myenda iranga imfungwa

Ubutabera
Kuri uwa Gatanu Paul Rusesabagina yagaragaye imbere y'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho aburana Ku bujurire bujyanye n'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, akaba yagaragaye ari mu myenda iranga imfungwa. Ni nyuma y'aho Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwo rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo, ahita ajurira. Ari imbere y'urukiko, abunganizi be mu by'amategeko bavuze ko yafashwe tariki 28 Kanama abazwa ku ya 31, ngo bigaragaza inenge yabaye. Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha 13 bifitanye isano n'iterabwoba, we n'abunganizi be bagarutse ku nzitizi z'iburabubasha ry'Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, kuko avuga ko atabarizwa mu ifasi yarwo. Rusesabagina yanavuze ko kuba bamwitirira ibya MRCD, we ngo yari ashinzwe diplomasi bityo atabazwa ibyari bishinzwe andi mashyaka. Abun...