Perezida Kagame  yaganiriye na perezida Gen. Mamady Doumbouya wa Guinnée 

Perezida w’inzibacyuho muri Guinnée, Gen. Mamady Doumbouya, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yagiriye igihugu cye n’ubuyobozi bwacyo, avuga ko azakora ibishoboka byose umubano w’ibihugu byombi ugakomeza gutera imbere.

Yabivuze mu biganiro abakuru b’ibihugu bagiranye ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Perezida Doumbouya yagiriye mu Rwanda.

Gen Doumbouya yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’abaturage babyo.

Yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire bwe n’urugwiro Abanyarwanda bamwakiranye, we ubwe n’itsinda ayoboye.

Yashimiye Perezida Kagame kandi ubushake yagaragaje bwo gukorana na Guinnée, icyizere iki gihugu cyagiriwe.

Ati “Uri umwe mu baperezida bateye intambwe baza iwacu, mwatugiriye icyizere kandi nizeye ko mutibeshye. Abaturage ba Guinnée hamwe na guverinoma tuzakora ibishoboka byose dushimangire ubutwererane bwacu mu nzego z’ihererekanyamakuru, ibikorwaremezo n’ubwikorezi.”

“Hari kandi urwego rwa dipolomasi aho Guinnée ishaka gushyiraho ambasaderi wayo mu Rwanda nk’uko byakozwe muri Conakry kubera ko Kigali na Conakry ari nk’urugo rumwe.”

Perezida Kagame yavuze ko yijeje ko u Rwanda rwifatanyije na Guinnée n’abaturage bayo mu kababaro katewe n’ingaruka z’inkongi y’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu kwezi gushize.

Ati “Tubijejeje inkunga yacu mu buryo bwuzuye. Ubwa mbere nahuye na Perezida tugirana ibiganiro byatanze umusaruro. U Rwanda Guinnée birangamiye ubukungu, umutekano n’amahoro by’abaturage bacu. Ubufatanye bwacu burimo kubyara umusaruro.”

Perezida Kagame yavuze ko hari amasezerano menshi yashyizweho umukono mu nzego zitandukanye kandi ko hari gusuzumwa amahirwe izindi nzego nk’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

Yashimiye Gen Doumbouya uko yitwaye mu buyobozi bw’inzibacyuho no kuba ashyize imbere umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Ati “Twisimiye gukomeza gukorera hamwe; buri ruhande rufite ibyo rwatanga.”

Inkongi y’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli muri Guinnée yabaye muri Nzeri umwaka ushize.

Iyi nkongi yadutse mu bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu ntara ya Kaloum, mu Mujyi wa Conakry, yishe abagera kuri 18 naho abarenga 200 barakomereka.

Gen. Doumbouya yaje mu Rwanda ari kumwe n’umugore we, Laurianne Doumbouya. Yakiriwe mu cyubahiro na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *