Muhanga:Abayobozi Batandatu banditse basezera ku kazi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange(DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey n’abandi Bayobozi bane (4) biravugwa ko bandikiye Inzego z’ubuyobozi basezera mu nshingano bari bafite.

Amakuru avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, na mugenzi we baguranye kuri uyu mwanya  mu Karere ka Rulindo, Kanyangira Ignace, hamwe n’Umuyobozi w’Imirimo rusange (DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey basezeye ku kazi bari bashinzwe.

Ayo makuru kandi avuga ko mu bandi bayobozi banditse basezera ku mirimo harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imali mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo(One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga,  Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi bose banditse basezera ku kazi.

abo bose bahoze bakorera mu Karere ka Rulindo bamwe baza guhabwa ‘mutation’ mu buryo butumvikana, bamwe  bohorezwa mu turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi, bikavugwa ko ababahaye iyo mutation  bashakaga kuzimanganya ibimenyetso by’inyereza ry’amafaranga y’ingurane z’abaturage bashinjwa gusangira no kunyereza.

Uwatanze ayo makuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Bose bahuriye kuri dosiye imwe,  kuko bahaye amafaranga y’ingurane abaturage batayagenewe kandi batari ku rutonde rw’abagombaga kuyahabwa, bikavugwa ko iyo myirondoro y’abahawe ayo mafaranga ari baringa kuko abayahawe nta butaka bahafite.”

Bikavugwa kandi ko “abagombaga kuyahabwa bahafite ubutaka  batigeze bayabona  kuko bazaga kuyishyuza mu Karere, bakabwirwa  ko bayabonye.

Gusa nta rwego na rumwe rwa Leta rwigeze rutangaza ayo makuru.

Twagerageje kuvugisha abayobozi muri za Njyanama z’Akarere ka Muhanga na Rulindo batubwira ko nta baruwa bari babona z’abo bayobozi basezeye.

Aba bose bigeze gufungwa bashinjwa kunyereza amafaranga y’ingurane, baza kurekurwa by’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *