Kamonyi: Umubyeyi yapfiriye mu nzira ajya kubyara

Nagahozo Devotha Umubyeyi w’Imyaka 35 y’amavuko yafashwe n’ibise mu gitondo  ashatse kujya kwa Muganga birangira apfiriye mu nzira.

Nagahozo Devotha yari atuye mu Mudugudu wa  Kamashashi, Akagari ka Mpushi Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Twamenye amakuru ko uyu mubyeyi yafashwe n’inda mu buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Taliki ya 26 Mutarama 2024 yiyambaza umuturanyi kugira ngo amufashe kugera kwa muganga, bageze mu nzira arava cyane kugeza ashizemo umwuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yavuze ko iyo Nkuru y’akababaro bayimenye uyu mubyeyi akimara kwitaba Imana.

Dr Nahayo avuga ko yavuye mu rugo iwe inda yamufashe ariko ko ubwo  abari bamuherekeje bashakishaga uburyo yagera  ku Bitaro yahise ahura n’ikibazo atarabona ubutabazi arapfa.

Ati “Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari atwite bose nta numwe wagize amahirwe yo kubaho.”

Meya Nahayo avuga ko bohereje imodoka ijyana uwo mubyeyi mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo bawushyire mu buruhukiro.

Nahayo yihanganishije umuryango w’uyu mubyeyi, asaba ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange ko bajya bakora ibishoboka bagashishikariza ababyeyi batwite kujya kwa muganga mu gihe babonye ko bari hafi kubyara aho gutegereza kujyayo ku munota wa nyuma.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko uyu nyakwigendera yari yababwiye ko kwa muganga abamusuzumye bari bamubwiye ko azabyara ku itariki  9 z’Ukwezi  gutaha  kwa Gashyantare.

Uyu mubyeyi asize Umwana umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *