Lt Gen Mubarakh Muganga, yahawe ipeti rya General.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa.

Perezida Kagame yagize General Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda tariki 05 Kamena 2023, asimbuye General Jean Bosco Kazura, General Mubarakh akaba yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ipeti rya Lt General yaryambitswe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku itariki 04 Kamena 2021. Icyo gihe yanamuhaye inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, hashize imyaka ibiri amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura.

Umwuga wa gisirikare Gen Mubarakh MUGANGA awumazemo imyaka isaga 30, bikaba byaramuhesheje imidari mu byiciro bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *