Amajyaruguru: Abahinzi b’ibirayi barashima umurima-shuri wabazamuriye umusaruro.

Abahinzi b’ibirayi bo mu ntara y’amajyaruguru , mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi ndetse n’abo mu ntara y’iburengerazuba, mu turere twa Nyabihu na Rubavu, baravuga ibigwi umurima-shuri kubera aho umaze kubageza bazamura umusaruro w’ibirayi kuri hegitari, aho abahinzi banini bageze kuri Toni 30/ha.

Iri shuri ry’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda rizwi nka ” Farmer Potato Academy- FPA” ryashyizwe ku bufatanye n’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda ruzwi nka “Imbaraga Farmer Organisation”, aho mu Rwanda habarurwa abahinzi barenga 2000 bitabiriye guhinga kinyamwuga binyuze muri gahunda y’umurima-shuri barimo 800 bahuguwe muri uyu mwaka, uburyo bwo kuvugurura ubuhinzi bakora.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’iri shuri Nteziryayo Ignace, ngo ryatangiranye abantu 240 barimo n’urubyiruko bibumbiye mu makoperative y’abahinzi noneho buri Koperative ikagenda itanga abantu 10 bo guhugurwa ngo nabo buri wese azahugure abandi 5, aho bahuguwe mu bintu bitandukanye birimo kwigishwa uburyo bwo gutegura umurima n’ ifumbire y’imborera n’uburyo ivagwa n’ifumbire mva ruganda, gutegura uturima tw’imboga ( amashu, Beteravi, ibitunguru…..) ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Nyuma y’amahigurwa no gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu turere twavuzwe haruguru, bageze ku musaruro mwiza kurusha uwo babonaga mbere yo kuyoboka umurima-shuri nk’uko ibarurishamibare (Statistique) ribigaragaza, bavuga ko abahinzi bato bavuye ku musaruro wa Toni 6 bakagera kuri toni 17 kuri hegitari mu gihe abahinzi banini bavuye kuri toni 12 bakagera kuri 30 kuri hegitari.

Uwurukundo Maranatha , Musanabera Pauline Sinzabaheza Jean Damascène ,ni bamwe mu bahinzi babaye indashyikirwa mukuzamura umusaruro wabo w’ibirayi. Baganira n’umunyamakuru w’Isonganews.com bavuze uburyo bakoresheje mu kuzamura umusaruro kandi ko bagiye kurushaho kuwongera ku bw’ibikoresho bahawe nk’igihembo cy’ubudashyikirwa.

Uwurukundo Maranatha yagize ati” Umurima-shuri utaraza twahingaga imvangavange ndetse tugatera n’imbuto zitazwi twaguraga mu isoko ariko aho ishuri ry’abahinzi riziye, habayeho kuduhuza n’abatubuzi b’imbuto bafite ibya ngombwa n’imbuto nziza, bituma tumenya imbuto nziza no guhinga kijyambere ku buryo byatumye tubona umusaruro mwiza uruta uwo twabonaga mbere kandi tugiye kurushaho kuwongera.”

Mugenzi we Musanabera Pauline we yagize ati ” Aho tugereye mu ishuri ry’abahinzi , twize guhinga kinyamwuga, gutegura umurima n’ifumbire y’imborera( y’ibishingwe kandi ihiye neza) ndetse no kuyikoresha, bityo bikaba byarazamuye umusaruro wanjye kuko nko kuri are imwe (1are) nakuragaho ibiro 20 by’ibirayi ariko ubu nsigaye mpakura nk’imifuka itatu y’ibiro ijana (300kgs).”

Sinzabaheza Jean Damascène we nawe ati” Nubwo mfite ubumuga bwo kutabona, ntabwo mfite ubwo mu mutwe!! Ku bwo kuba naragannye ishuri ry’abahinzi byanyunguye byinshi kuko namenye uburyo bwo guhinga kinyamwuga n’ikimenyimenyi, ubu ndi umufashamyumvire w’ubuhinzi mu murenge wacu wa Shingiro kuko mfite amatsinda 80 y’abahinzi nigisha uburyo bwo kurwanya isuri, guhinduranya imbuto y’ibirayi kugira ngo harebwe izitanga umusaruro n’izitawutanga ( Zishaje), ariko ntarahugurwa n’imbaraga nasaruraga nka toni 5 cyangwa 6 kuri hegitari imwe ariko ubu ngeza kuri toni 17. Ubu, intego yanjye ni ugutubura imbuto nziza, nkayongera ku bwinshi kandi nkanoza n’uburyo bwo kuzihunika muri gahunda yo kongera umusaruro wanjye.”

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda, Jean Paul Munyakazi, yabwiye Isonganews.com ko iki gikorwa cy’ishuri ry’abahinzi cyatangijwe kubera ngo babonaga ko ubuhinzi n’ubworozi byangiritse cyane cyane ubuhinzi bw’ibirayi.

Yagize ati ” Iki gikorwa twagitangije kubera ko twabonaga ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda byagendaga byangirika cyane cyane ubuhinzi bw’ibirayi bwagendaga buganya umusaruro uko iminsi yagendaga yicuma ndetse n’ubutaka bwacu bufatwa nabi kandi tugomba kubukoresha igihe kirekire. Ariko ubu, umuhinzi mutoya ageza kuri toni 17/ha, avuye kuri toni 6 mu gihe umunini ageza kuri toni 30/ha. Urumva rero ko hatewe intambwe ndende nubwo twumva tutaragera aho dukwiye kugera.”

Umukozi ushinzwe ishami ry’ ubuhinzi, ubworozi n’ umutungo kamere mu karere ka Musanze , Ngendahayo Jean, yasabye abahinzi gukomeza kuba abanyamwuga mu buhinzi bwabo, bongera umusaruro ndetse ngo bakamenya ko hari ikirezi bambaye, kizabafasha kugera ku ntego yabo.

Yagize ati ” Kuba mwarigishijwe uburyo bwo kongera umusaruro mukaba mwarabigezeho, nabasaba gukomereza aho, mukawongera kurushaho kuko mufite n’abafatanyabikarwa beza ( RAB, INES, AGRITERRA, CIP, SPF, SOPYRWA…). Ntibibe rero aka wa mugani ngo ‘Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera’ ahubwo mukamenya ko cyera koko!! Kandi byose mukibuka ko mubikesha imiyoborere myiza. Bityo, mukirata ibigwi byanyu kuko umuhinzi nyawe, agomba kubyibonamo.”

Mu gusoza, Ndahayo yabijeje ubuvugizi mu bagana akarere cyane ko ngo batangiye kugaragaza imikorere myiza mu buhinzi bwabo.

Nyuma yo guhabwa ibikoresho bizabafasha kunoza ubuhinzi bwabo bifite agaciro ka miliyoni 11, birimo ibyuma bitera umuti, arozwari, bote, imyambaro yabigenewe mu gutera umuti, aba bahinzi babaye indashyikirwa basabwe gukomeza kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibirayi, gukomeza, gutunganya ifumbire y’imborera no guhugura abandi bahinzi b’ibirayi bagenzi babo aho kwihererana ubwo bumenyi bahawe.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *