Ikipe y’Igihugu y’Amagare yatangiye umwiherero wo kwitegura amasiganwa y’umwaka utaha

Ikipe y’Igihugu y’Amagare yatangiye umwiherero wo kwitegura amasiganwa y’umwaka utaha ihereye ku isiganwa rya Tour of Sharjah rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa n’Ikipe y’Igihugu mu mwaka utaha.

Ni urutonde rugaragaraho abakinnyi 11 bashimwe n’Umutoza Mukuru w’iyi kipe, David Louvet, ndetse uri no kubafasha imyitozo mbere yo kwerekeza mu isiganwa riteganyijwe muri Mutarama.

Uyu mwiherero watangiye kuva ku wa Mbere, tariki ya 18 uzageza ku wa Cyumweru, tariki ya 24 Ukuboza 2023 mbere yo gufata urugendo ruberekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Muri icyo gihugu bazitabira isiganwa rya Tour of Sharjah, rizatangira tariki ya 27-31 Mutarama 2024.

Iri siganwa rizamara iminsi itanu gusa, rizakurikirwa na Tour du Rwanda, izaba tariki 18-25 Gashyantare 2023.

Abakinnyi bari gutegurwa ni Mugisha Moïse, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Uwiduhaye Mike na Munyaneza Didier bakinira Benediction; hakaba Niyonkuru Samuel na Muhazi Eric bakinira Team Amani; Byukusenge Patrick na Tuyizere Etienne bakinira Java-Inovotec kongeraho Nkundabera Eric wa Les Amis Sportifs na Nsengiyumva Shemu ukinira May Stars.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *