Gicumbi: yagiye gusura umukunzi we asanga yaraye arongoye ahita abatwikira mu nzu

Umukobwa w’imyaka 20 yatwitse umugabo wamuteye inda ubwo yajyaga ku musura asanga yishakira undi mugore

Gicumbi mu murenge wa Ruvune, akagari ka Gashirira mu mudugudu wa Rugerero kuri uyu 21 Ugushingo 2023 haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Iradukunda Joyeuse w’imyaka 20 y’amavuko wagiye kureba umusore ngo bemeranyijwe kubana asanga yashatse undi.

Umusore witwa Usabyuwera Denys w’imyaka 30 y’amavuko ngo yari kuzabana na Joyeuse, ariko yaje kumukatira ashaka undi, ubwo Joyeuse yazaga kureba Denys yasanze yamaze kuzana undi mukobwa ngo amugire umugore.

Joyeuse akimara kugerayo akahasanga undi yahise arakara ajya kugura lisansi araza ayimena mu cyumba bari baryamyemo arabatwika. Amakuru avugako uyu Joyeuse kubyakira byamunaniye kuko ngo atwite inda yatewe na Denys.

Amakuru avuga ko umusore yahiye byoroheje naho umugeni we agashya bikomeye ku kuboko kw’ibumoso mu mugongo ndetse n’ikirenge cy’ibumoso.

Abahiye bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Bwisige umukobwa we kuko yahiye cyane yahise yoherezwa kubitaro bya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yahamije iby’aya makuru.

Ati” Byabaye, turihanganisha abakorewe urugomo. Tuributsa abaturage ko mu gihe hari ibyo batumvikanyeho bagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ikibazo aho kwihanira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *