Musanze: Ababyaza umusaruro amakoro bakuye mubukene imiryango bahaye akazi

Bamwe mu baturage bo mu murenge ya Nkotsi, Muko na Kimonyi bahawe akazi na Kampani izwi nka CAMOSAG Ltd ( Carrière des Moellons, Sables , Argile et Gravier), ibyaza umusaruro amakoro bavuga ko bishimira iterambere bagezeho babikesha guhabwa akazi gatandukanye niyi kamapani,ko yaje ari igisubizo ku iterambere ryabo

Abaturage benshi bo mu mirenge ya Nkotsi na Muko aho bivugira ko byabakuye mu bukene , bakaba bagenda biteza imbere, bamwe mu baganiriye na Isonganews.com bavuga uko babayeho.

Habumugisha Fiston yagize ati ” Ndi umusore w’imyaka 21 kandi mfite amaboko n’imbaraga byo gukora , sinakwirirwa nywa ibiyobyabwenge ahubwo ngomba kwitabira umurimo ngakora , nkirinda kwanduranya no kwiba. Nk’ubu kuva natangira akazi hano, maze kwigurira amabati 20 kuko nshaka kwiyubakira inzu yanjye, nkava mu y’ababyeyi. Ikindi mba no mu kibina ari nacyo kizamfasha kubaka iyo nzu kubera imigabane ngenda nshyiramo. Iyi kampani yaje ari igisubizo ku bibazo bya bamwe mu baturage b’imirenge ya Nkotsi na Muko.”

Uwumuremyi Clotilde yagize ati ” Ibyo ari byo byose, umuntu ashaka akazi hari ibyo akeneye!! Urabona ndi umubyeyi w’abana 4, nkenera mituelle ya njye n’iy’abana ariko nakenera no kugira agatungo. Ibyo byose bikenera amafaranga ari nayo mpamvu yatumye nshaka akazi hano kuko niko kamfasha kwishyurira abana amashuri, mituelle de santé , imyambaro no kubagaburira. Nta kibazo mfite kubera ko amafaranga ibihimbi cumi na bitanu (15.000 frw) mpembwa buri cyumweru aramfasha cyane ko nyabonera igihe. Ubwo se urumva iyo nakoze iminsi yose ntabona ibihumbi 60 ku kwezi? Yewe amfasha no guhemba uwambagariye imyaka cyangwa uwahiriye akagurube kanjye ntahari. Nta kibazo rwose!! “

Eng.Byazayire Kitoko ni umuyobozi ushinzwe imikorere ya Kampani CAMOSAG Ltd ( Technical manager ) yavuze uko atangira gukorera hano ntakintu cyahakorwaga akabona imirima y’abaturage idakoreshwa neza Kandi n’ayo mabuye atabyazwa umusaruro bituma agira igitekerezo cyo gutangira kugakorera

Yagize ati ” Ntangira uyu mushinga, hano nta kintu cyahakorerwaga kuko hari ibibuye gusa noneho mpagura ngamije kubyaza umusaruro aya makoro, nkoramo ibikoresho by’ubwubatsi mbese nongerera agaciro ibuye, bityo rikambera Bisiness ndetse n’ahavuye amabuye (amakoro) nkahabyaza umusaruro kuko haba hasigaye ari ubutaka bwiza bw’amakoro bwera cyane ; aho mpahinga imyaka itandukanye nk’urutoki, ibigori, imbuto, ibishyimbo n’ibindi…ibi kandi tunabikora dushingiye ku mabwiriza ya za kariyeri mu Rwanda, aho tuba dutegekwa gusana aho twakuye amabuye mu rwego rwo kurengera ibidukikije.”

Kitoko yakomeje avuga bimwe mu bikoresho biva mu makoro kandi bisigaye bikunzwe na benshi mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yagize ati ” Amabuye dukora ari mu bwoko butatu ariyo amakoro , urugarika na Garanite( Granité) ariko hari n’ubundi bwoko bwitwa ‘Sunstone’ y’iburasirazuba tutaratangira kubyaza umusaruro. Ibi byose bikorwamo amatafari akora nk’amapave , amakaro , borudire ku mihanda isanzwe n’imihanda y’imodoka zisanzwe ndetse n’imodoka ziremereye (Poids lourds). Bityo rero, nta kintu na kimwe kiva ku ibuye tujugunya kuko nyuma yo gukora amakaro, amapave n’amatafari, ibisigazwa byabyo tubivanamo igaraviye n’ibindi abaturage bita amadeshe (déchés), aho buri wese yisanga bitewe n’ubushobozi bwe kuko ibikoresho byacu( Made in Rwanda ) bikunze guhenda kuko ibikoresho ahanini bituruka mu mahanga, bikaza bigurwa mu madovize ari hejuru y’amanyarwanda. Bivuze ko metero kare imwe kuri iri buye ryacu igurwa 12.500 frw/ m2 , irihenze rikagera kuri 17.000 frw/m2. Aha niho duhera tuvuga ko abakire aribo bakunze kuyakoresha kuko atari buri wese wabyigondera, gusa twateganije ibyo bisigazwa birimo n’agafu ( poudre ) kava mu mashini , dufata nk’isima nziza cyane, ibura ho gake ngo ibe nk’isima tuzi yo mu ruganda, nabyo bigakoreshwa n’abatifite cyane.”

Byazayire Kitoko yanavuze ko abakiriya babo benshi ari abo mu mujyi aho yagize ati ” Abakiriya bacu ni abanyamujyi ku buryo nko muri Kigali, abakiriya dufite bagera kuri 95% , indi 5% igasangizwa abanyamusanze, Rubavu, Goma n’abandi hirya no hino.”

CAMOSAG Ltd yatangiye kubyaza umusaruro amakoro mu mwaka wa 2011 aho kugeza ubu ifite abakozi 10 bahoraho n’abandi bari hagati ya 40 na 45 bajya biyongeramo bitewe n’akazi cyangwa isoko bibonetse.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *