Rwamagana: Umukecuru n’umuhungu we bafatanywe ibilo 105 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana yafashe abantu batatu barimo umugore n’umwana we, bari bafite urumogi rupima ibilo 105.

Bafatiwe mu Kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire ahagana ku isaha Saa Tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko uru rumogi rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania hifashishijwe inzira zitemewe.

Ati “Ku munsi wo ku wa Gatanu nibwo Polisi yamenye amakuru ko hari umugabo winjije rwihishwa urumogi mu Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe. Akimara kwinjiza mu Rwanda ibyo biyobyabwenge, yabivanye mu Karere ka Kirehe, akomeza yerekeza mu Mudugudu wa Cyimbazi, Akagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana.”

Yakomeje agaragaza ko abantu batatu barimo Uwo mugabo waruzanye w’imyaka 28 y’amavuko, umugore w’imyaka 72 n’umuhungu we ufite imyaka 38, baje gufatirwa hamwe ku Cyumweru, mu nzu yari ibitsemo urwo rumogi kandi ko iyo nzu isanzwe ituyemo uwo mugore n’umwana we bakekwaho kuba ari bo ba nyir’ibyo biyobyabwenge.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza.

SP Twizeyimana yavuze kandi ko hari abandi bagishakishwa barimo umumotari ucyekwaho kwifashishwa mu gutunda ibyo biyobyabwenge abishyira abakiliya.

Yashimiye abaturage ku makuru yizewe batanze yatumye hafatwa ibi biyobyabwenge na ba nyirabyo batarabasha kubikwirakwiza, ashishikariza abaturage gukomeza umuco mwiza wo kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *