Gicumbi: Umugabo yiyahuye muri Muhazi asimbutse ubwato

Rusigariye Berchmas w’imyaka 47 wo Murenge wa Rwamiko, mu karere ka Gicumbi, biravugwa ko yiyahuye muri Muhazi asimbutse ubwato.

Uyu mugabo ku wa 29 Mutarama 2024, mu Kagari ka Nyagahinga, mu Mudugudu wa Kigaga, yasanze ubwato buri ku nkombe y’ikiyaga cya Muhazi, abujyamo ageze hagati arasimbuka yiyahura muri Muhazi nk’uko bitangazwa n’inzego z’ibanze.

Amakuru avuga ko abamurebaga bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umudugudu bahise bamukurikira bamuvanamo, bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Rwesero.

Akigera kuri icyo kigo nderabuzima, yahise yitaba Imana.

Icyabimuteye ntikiramenyekana, gusa abaturage bavuga ko yiriwe anywa inzoga muri Centre ya Kigaga, bikavugwa ko yanakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *