Abazasifura imikino y’igikombe cy’intwari bamaze kumenyekana.

Umukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwali, uzahuza APR FC na Police FC, wahawe abasifuzi bane mpuzamahanga bayobowe na Umutoni Aline.

Imikino ya nyuma y’irushanwa ryo Kwihiza Umunsi w’Intwali, iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024. Izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wa nyuma mu bagore, uzahuza AS Kigali Women Football Club na Rayon Sports Women Football Club, Saa Cyenda z’amanywa.

Mu bagabo, umukino wa nyuma uzahuza APR FC na Police FC Saa kumi n’ebyiri z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abazasifura iyi mikino bamaze kumenyekana.

Umukino mu bagabo, wahawe abasifuzi bane Mpuzamahanga. Aba bayobowe na Umutoni Aline uzaba ari hagati mu kibuga, Mugabo Eric uzaba ari umwungiriza wa mbere, Umutesi Alice uzaba ari umwungiriza wa kabiri na Rulisa Patience uzaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino. Komiseri w’uyu mukino, ni Munyanziza Gervais.

Umukino wa nyuma mu bagore, wahawe abasifuzi beza mu basifura shampiyona y’Abagore. Aba bayobowe na Umurerwa Alliance uzaba ari hagati mu kibuga, Mukandahiro Odoratha azaba ari umwungiriza wa mbere, Uwizeyimana Omsalama azaba ari umwungiriza wa kabiri,
Tuyihimbaze Kevine azaba ari umusifuzi wa kane, mu gihe Muzirankoni Brigitte azaba ari komiseri w’uyu mukino.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino yombi, byagizwe ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyibahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *