Musanze: Kwizihiza umunsi w’Intwari hatashywe ikiraro cyo mu kirere ku mugezi wa Rwebeya.

Abaturage b’akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve barishimira ko bizihije umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda hatahwa ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cyubatswe ku mugezi wa Rwebeya utandukanya akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve n’akagari ka Cyabagarura mu murenge Musanze.

Nk’uko byakozwe hirya no hino mu gihugu, kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu ” wizihijwe ku nshuro ya 30, abanyarwanda bose barishimira ibyo bamaze kugeraho kandi byose babikesha Intwari zaruharaniye. Aha ni naho abaturage b’akagari ka Rwebeya bahera bishimira ikiraro cyo mu kirere cyubatswe ku mugezi wa Rwebeya.

Nyuma yo gutaha ikiraro ibirori byakomeje aho umwe mu batuye mu kagari ka Rwebeya Dr. Sisi Jean Damascène yatanze ikiganiro ku butwari bwaranze abanyarwanda mbere y’ubukoloni, igihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yabwo.

Yagize ati ” Ubutwari ni iki?”

Maze agisubiza agira ati ” Ubutwari ni ukwihesha agaciro, kugira ubwitange bwo kugera ku bikorwa by’ indashyikirwa kandi by’ingirakamaro, kuba intagamburuzwa, kugambirira icyiza no kugira ubumuntu ugamije gukora ikigirira abandi akamaro.”

Ese Ubutwari bw’abanyarwanda bwaranzwe n’iki?

Kuva kera na kare ubutwari bwahozeho kuko mbere y’ubukoloni indangagaciro yo gukunda igihugu, abanyarwanda barayigiraga ariko ubukoloni buraza buyikoma mu nkokora kuko abakoloni baje basenya ubumwe bw’abanyarwanda bagamije kuyobora ( Diviser pour reigner). Aha ni naho Umwami Yuhi Musinga yaciriwe ishyanga azira guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

Undi mwami wigaragaje nk’intwari akarwanya abakoni ni Mutara III Rudahigwa wamagannye imirimo y’agahato yari izwi nka “Shiku” ariko abikora gake gake kandi icyo yari agamije kigerwaho, aho yemeye kubatizwa akitwa izina rya Charles Léo Pierre ngo bamwemere kandi we yarafite icyo agamije bo batabizi.

Nyuma y’ubukoloni habayeho Repubulika ariko nayo irangwa n’amacakubiri aho bamwe mu banyarwanda bahejwe mu gihugu kugeza ubwo abari hanze yacyo biyegeranije baharanira kugaruka mu gihugu cyabo ari nabo twizihiza uyu munsi nk’Intwari zaruharaniye. Aha twavuga nka Général Major Fred Gisa Rwigema n’umusirikari utazwi cyangwa se uhagarariye abandi batakaje ubuzima bwabo babohora u Rwanda.

Umunyarwanda arasabwa iki uyu munsi?

Buri munyarwanda arasabwa kudasubira inyuma, kubungabunga ibyagezweho, gukomera ku bumwe bw’abanyrwanda, guharanira iterambere akazasiga igihugu ari cyiza kurusha uko yagisanze, yirinda kukigambanira ariko cyane cyane akita ku murimo kandi ukaba ari umurimo unoze.

Dr. Sisi Jean Damascène yakomeje agira ati ” Gushima ubutwari bw’abandi biha buri wese kugira inshingano zo guhagarara gitwari mu kirenge cy’izo twizihiza uyu munsi aho buri wese agomba guharanira gukora icyiza kandi kigirira abandi akamaro.”

Mu gusoza ikiganiro, abaturage bahawe igisobanuro cy’Impeta z’ubutwari ko zishingiye ku bikorwa birindwi aribyo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, kwimakaza ubucuti , icyubahiro, gushishikariza abaturage umurimo, kugira umuco n’ubwitange kuko byose biganisha ku gukunda igihugu. Bityo buri wese akagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho, kwitabira gahunda za Leta zirimo umuganda no kurwanya amakimbirane mu miryango kuko bikiriho igihugu nticyagira amahoro.

Mu butumwa yahaye abaturage, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweri Mussa yasabye abaturage kugira umutima ukomeye bakagira ubutwari bwo gukunda igihugu.

Yagize ati ” Kugira ngo ube intwari ugomba kugira umutima ukomeye , ugakunda mugenzi wawe no kugira indangagaciro zo gusigasira ibyagezweho ndetse hakorwa n’ibindi bikorwa bitandukanye mu gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda, twese hamwe tugera ikirenge mu cy’intwari zaruharaniye, tukaba dutuye mu gihugu gitemba amata n’ubuki.”

Gitifu Bwanakweri Mussa yakomeje asaba abaturage kuzafata neza ikiraro bahawe aho yagize ati ” Bimwe mu bikorwa by’ubutwari harimo n’iki kiraro , bityo murasabwa kukibungabunga mukirinda inyangabirama zacyangiza batwara ibyuma bikigize ngo bajye kubigurisha kuko kije gikemura ibibazo mwahuraga nabyo muva cyangwa mujya mu baturanyi banyu bo hirya y’uyu mugezi wa Rwebeya.”

Mu gusoza Bwanakweri yasabye abaturage kuzitabira igikorwa cy’amatora giteganijwe muri Nyakanga 2024, icyo we yise “ubukwe budasanzwe” kandi ko bose bagomba kuzabwitabira bakeye nk’uko bisanzwe mu muco uranga abanyarwanda.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu aribyo “Imanzi” dusangamo Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema n’umusirikari utazwi ( uhagarariye abandi basirikare baguye ku rugamba), icyiciro cy’ “Imena” kizamo Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léo Pierre , Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Félicitée Niyitegeka n’abanyeshuri b’inyange mu gihe mu cyiciro cya gatatu kizwi nk’ “Ingenzi” ariko cyo kikaba nta muntu uragishyirwamo.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *