Amerika ihangayikishijwe n’ingurube zishobora kuyitera

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ubwoba bwo kwibasirwa n’ingurube zo mu ishyamba zishobora kwinjira muri leta zitandukanye zivuye muri Canada.

Izi ngurube zifite ubushobozi bwo kwangiza ubutaka no kubucukura, konona ibihingwa ndetse kuzihiga bishobora guteza ibibazo bikomeye ari na yo mpamvu leta zisabwa kwitegura bihagije mu guhangana na zo.

Inzobere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ubwoba ko ubwiyongere bw’ingurube z’ishyamba bigoye guhangana na zo ndetse zishobora kwinjirira muri leta z’amajyaruguru.

Professor Ryan Brook, uri mu bayobozi bo muri Canada bakurikiranira hafi iby’iki kibazo, yavuze ko izi ngurube ziri mu nyamaswa z’amahane cyane ku Isi ndetse zishobora gukwirakwiza indwara ku bihingwa no ku zindi nyamaswa.

Yagize ati “Nta muntu ukwiye gutungurwa no kubona ingurube zitangiye kwambuka uriya mupaka niba zitaratangira.’’

Yagaragaje ko ikibazo gisigaye ari ukwibaza ikizabikorwaho mu guhangana na zo?

Leta zo mu Majyaruguru zirimo Minnesota, North Dakota na Montana zatangiye gufata ingamba zo guhagarika uwo muvundo wazo ariko harebwa n’ubuzima bw’izo ngurube .

Izi ngurube zifite ubwenge ndetse zishobora kubaho mu bihe bitandukanye muri Canada, zikongera no kororoka.

Imwe ishobora kugira utubwana dutandatu ndetse ikarera tubiri mu mwaka, bivuze ko mu gihe ubuyobozi bwakuraho 65%, zakongera zigakura.

Professor Brook yavuze ko icyemezo cyo guhiga cyaba gikomeye kuko amahirwe yo kubigeraho ari 2- 3%.

Leta nyinshi zahagaritse guhiga kuko bituma ingurube zigira ubwoba zikagenda mu ijoro bituma kuzishaka birushaho gukorana.

Kuri ubu hakoreshwa imitego yo mu butaka cyangwa amasasu araswa na kajugujugu.

Buri mwaka muri Amerika, ingurube zangiza ibihingwa bifite agaciro ka miliyari $2.5 by’umwihariko muri Leta zo mu Majyaruguru.

Izi ngurube rimwe na rimwe zataka abantu kuko zigeze zica umugore muri Leta ya Texas mu 2019.

Muri Canada by’umwihariko aho izi ngurube ziri kuva, iki kibazo cyaherukaga kuhaba mu 1980 ubwo aborozi bashishikarizwaga korora ingurube z’ishyamba mbere y’uko isoko ryahombaga mu 2001, bikarangira bamwe bazirekuye zikagenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *