Musanze: Urubyiruko rwubakiwe ubushobozi n’ubunyamwuga, rurasabwa kubibyaza umusaruro.

Urubyiruko rwahawe ubushobozi n’ubunyamwuga rugera kuri 819, habariwemo 66 rw’i Musanze, rurasabwa kubibyaza umusaruro kuko ngo ariyo ntego nyamukuru y’umushinga R-YES ” Menya wigire” yabahaye mahugurwa y’igihe gito (Short Courses) nyuma yo kurangiza andi mashuri makuru.

Ni urubyiruko rwahawe ubushobozi n’ubunyamwuga mu gihugu hose ku bufatanye bwa R-YES n’abafatanyabikorwa bazwi nka ” Kilimo Trust” ndetse na Koleji zo mu Rwanda ( IPRC’s ). Aho mu karere ka Musanze by’umwihariko abagera kuri 66 bahawe ubushobozi n’ubunyamwuga bahamya ko bizabagirira akamaro kuko ngo nyuma yo kurangiza amashuri makuru ndetse na Kaminuza babuze imirimo, none aya masomo magufi y’imyuga bahawe ngo akaba azabafasha kwihangira imirimo.

Aganira na Isonganews.com, Hafashimana Paulin yagize ati ” Kuba ndangije guhabwa ubumenyi mu by’ubuhinzi kandi buje bwiyongera kubyo nize muri Kaminuza, ngiye kugana Banki , nake inguzanyo , ntangire gushyira mu bikorwa ibyo nize bijyanye n’ubuhinzi kuko kubera imyumvire, byagaragaye ko urubyiruko dukerensa ubuhinzi kandi twakagombye kubikora ndetse kinyamwuga nk’uko nabihuguriwe. Abenshi bacibwa intege no guhinga bwa mbere bakaba barumbya , ariko bibaye gutyo, bisaba kwigomwa no kwihangana kuko ushobora kurumbya none ejo ukeza neza.”

Ni mu gihe mugenzi we Uwase Chantal yagize ati” Njyewe nakoze amahugurwa muri R-Yes mu cyiciro cya mbere kuko maze umwaka nyasoje kandi ayo mahugurwa niyo yamfashije kubona akazi. Ariko kubera ko nkunda ubuhinzi n’ubworozi, nzakomeza kubishyiramo imbaraga n’umutima, ari nayo mpamvu nsaba urundi rubyiruko rugenzi rwanjye gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bya kinyamwuga kuko kurarikira kujya mu biro bitashobokera buri wese kandi bakumva ko gukora uwo mwuga bitavuga ko wawutangira ako kanya ngo uve kuri 1ugere ku 10 ahubwo bisaba kwihangana.”

Umuyobozi wa IPRC, ishami rya Musanze, Eng. Emile Abayisenga, avuga ko nka IPRC’s bafasha “R-YES” gukurikirana urubyiruko mu myigire yarwo kuko ngo banabagenera ubwimenyerezi (Stage) kandi ko ibyo biga bizera badashidikanya ko ari igisubizo cyiza cy’ejo hazaza.

Yagize ati ” ‘Kilimo Trust’ ni umwe mu bafatanyabikorwa w’imena bakorana natwe kuko twinjirana mu rugendo tukarusozanya cyane ko ayo masomo magufi (Short Courses) bahabwa, bikorwa n’abafatanyabikorwa babishatse.”

Eng. Abayisenga yakomeje abwira urubyiruko rwahawe amahugurwa ko rukiri urwabo kubera ko ngo bagifite inshingano zo kubafasha.

Yagize ati ” Rubyiruko reka mbabwire ko mukiri abacu kubera inshingano dufite mu kubafasha. Bityo rero, uwagira icyo akenera nk’ubufasha mu mirimo ye cyane cyane ku gikoresho runaka atahita abona aho akorera cyangwa gukenera inzu yabugenewe ikorerwamo ubushakashatsi (Laboratoire), ihuzanzira se( Internet) n’ibindi nkenerwa mu mikorere yanyu, yaza tukamutiza ku buntu ariko ibyo akora ntibidindire kubera kubura ubwo bushobozi kandi iwacu buhari. Gusa, kugira ngo biborohere kandi munoze ibyo mwize nuko abize bimwe mwakwibumbira hamwe mu matsinda mukanoza ibyo mukora.”

Umuyobozi wa “Kilimo Trust”, Andrew Gashayija yavuze ko mu gihugu cyose hari isoko rinini ry’ibyo gukora birimo gukora ibiryo by’amatungo, gukonjesha no gufata neza umusaruro, kuhira n’ibindi byinshi. Ngo aha niho bahera, buri wese agahitamo icyo gukora.

Yagize ati ” Icyo twe dukora nka ‘Kilimo Trust’ ni uguha urubyiruko ubushobozi n’ubunyamwuga, ubundi rugakora rukiteza imbere kuko intego yacu nuko nibura buri wese yagira icyo gukora, agendeye ku bu bumenyi bw’ibyo yize ; cyane ko bamwe barangije mbere batangiye kubona imirimo , abandi bakaba ari ba rwiyemezamirimo batanga akazi kuko kugeza ubu 70% by’abarangije batangiye imirimo hirya no hino mu gihugu.”

Umushinga “Kilimo Trust” watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 2017 ariko ku bufatanye na R-YES “Menya wigire” ukaba ukorera mu turere 16 ariko gahunda ngo ikazakomeza. Mu byo “Kilimo Trust” yagezeho, yishimira nuko urubyiruko rugera ku 1776 rwahuguwe nayo, rwageze ku isoko ry’umurimo mu gihe abandi bagera kuri 819 aribo barangije amahugurwa magufi (Short Courses) uyu mwaka mu gihugu cyose harimo 66 bo mu karere ka Musanze, bose bakaba barahuguriwe muri za IPRC’s 4 arizo Gishari, Kigali, Musanze na Huye muri IPRC’s 8 ziri mu gihugu cy’u Rwanda.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *