U Rwanda rugiye kubaka ikigo cyahariwe drone

U Rwanda rwatangaje ko rugiye kubaka ikigo cy’icyitegererezo ku bijyanye na drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ryazo mu mirimo itandukanye.

Byatangajwe mu nama yahuje inzego zitandukanye mu ikoranabuhanga mu Rwanda, aho hagaragajwe ko mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo ku mikorere ya Drones mu Rwanda (Drones Operation Centre).

Iki kigo kizatwara arenga miliyoni 9 z’amayero ni ukuvuga arenga miliyari 12,5 Frw kikazubakwa mu Mujyi wa Huye ahahoze ikibuga cy’Indege.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Dr Kabarisa René, yagaragaje ko umushinga wo kubaka iki kigo uzarangira mu 2025, kigatangira gukoreshwa.

Kizagira uruhare mu iterambere ry’ikoreshwa rya Drones mu Rwanda no mu karere kuko kizifashishwa mu birebana n’ubushakashatsi muri urwo rwego.

Yagize ati “Tuzaba dukoreramo ubushakashatsi, abantu bashaka kuzana udushya cyangwa abana bashaka kwiga ibijyanye na drone bakiga tukabaha n’icyemezo cyabyo.”

“Tuzajya dutanga amahugurwa ku bantu bashaka gutwara drone, tunabahe impamyabushobozi, kwagura imikoranire n’abantu badusaba imikoranire runaka ku bijyanye na drone.”

Muri iki kigo kandi hazashyirwamo ahantu rusange abantu bashobora kugurukiriza drone ibizwi nka ‘drones corridor’ hazifashishwa mu gihe cyo kwigisha, gukora ubushakashatsi cyangwa guhanga ikintu runaka gishya.

Ni kenshi abantu bakora amashusho y’indirimbo, filimi, ibirori n’ibindi bakenera kuba hakoreshwa drone mu kuyafata, muri iki kigo hazashyirwamo ibikorwa byihariye bizajya bifasha abantu bashaka gukora izo serivisi.

Hazaba hari drone zishobora gukodeshwa ku buryo zakwifashishwa muri ibyo bikorwa.

Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves, yagaragaragaje ko ari intambwe ikomeye igiye guterwa mu guteza imbere urwego rw’ikoreshwa rya drone.

Yavuze ko nubwo ikoranabuhanga ryo gukoresha drone mu Rwanda ritaratangira gushyirwa muri za Kaminuza z’u Rwanda, iki kigo nikimara kuzura gishobora kubaza umwanya mwiza ku banyeshuri mu kwiga no guhugurwa ku mikorere yazo.

Umuyobozi w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ryifashisha Robot rya New Generation Academy, Tuyisenge Jean Claude, yagaragaje ko iki kigo bakitezeho byinshi mu guteza imbere uru rwego.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko inama yateranye igamije guhuza ibitekerezo mu gutuma u Rwanda rujya mu myanya myiza mu ikoreshwa rya drone no guhanga udushya ku rwego rw’Isi.

Ikoreshwa rya drone ni kimwe mu bihanzwe amaso ku ruhando mpuzamahanga mu nzego zitandukanye z’iterambere haba mu buhinzi, gupima ubutaka, ubuzima, ubugenzuzi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *