uwirukanywe mu nteko kubera ubusinzi agiye gusohora igitabo kibuvugaho

Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, agiye gushyira hanze igitabo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ni igitabo yise “The Power of Keeping Sober” cyangwa se ‘Imbaraga z’Ubushishozi” biteganyijwe ko kizajya hanze mu Ugushyingo uyu mwaka.

Dr Mbonimana agaragaza gikubiyemo inama zigenewe urubyiruko ku bijyanye no kunywa inzoga nke no kwirinda ibiyobyabwenge, n’uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu kumurikira u Rwanda aruganisha ejo heza.

Mbonimana abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yatangaje ko abazacyitabira barimo abantu babiri mu bo biganaga ubwo yirukanwaga mu mashuri yisumbuye kubera gusenga na babiri bakoranye ubwo yiyirukanaga mu Nteko kubera gusinda.

Mu bandi yavuze bazitabira umuhango wo kumurika icyo gitabo harimo abapasiteri babiri bamubatije mu mazi menshi mu 1993, babiri mu bo basangiye inzoga bwa mbere ku myaka 26, nyir’akabari yanywereyemo inzoga bwa mbere na Padiri wamusuye mu rugo bwa mbere amaze kureka manyinya.

Ni igitabo yavuze ko kirimo inama nyinshi ku rubyiruko rwabaswe n’ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge kandi cyanditswe mu mvugo zigezweho ku buryo kizaryohera urubyiruko ruzagisoma.

Dr Mbonimana yagize ati “Iki gitabo nzakimurika nanizihiza isabukuru y’umwaka maze ndetse kunywa inzoga, nanazirikana ko naziretse ku bw’impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko abandi bose byari byarabananiye kuzincaho”.

Iki gitabo Dr Mbonimana acyanditse nyuma y’umwaka yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yeguye hashize iminsi afashwe atwaye imodoka yasinze.

Nyuma yo kwegura, Dr Mbonimana yatangaje ko avuye ku nzoga burundu ari nabwo yatangiraga umushinga wo kwandika igitabo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko.

Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL.

Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali.

Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya. Yigeze kuba Umukuru w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda. Yabaye kandi Umuyobozi w’Agashami k’Uburezi muri Kaminuza ya Kigali ( University of Kigali).

Kuva muri Gashyantare 2023, ni Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ubushakashatsi ( Director of Research) muri Kaminuza ya East African University Rwanda, mu ishami ryayo riherereye i Remera Kisimenti mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *