u Rwanda rwahawe miliyari 97 Frw yo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri

Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo gishinzwe u Bufaransa, Agence française de développement (AFD), yasinye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni €75 (asaga miliyari 97 Frw) azifashishwa havugururwa ibitaro bya Ruhengeri.

Hasinywe kandi amasezerano ya miliyoni €16 (asaga miliyari 21 Frw) azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu turere two mu cyaro.

Byitezwe ko kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri bizatangira mu 2024, bikamara imyaka itatu aho bizasiga aribyo bitaro bya mbere bifite ibitanda byinshi by’abarwayi mu Rwanda. Bizava ku bitanda bisaga 300 bihari uyu munsi, bigere ku bitanda bisaga 600.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari inyubako zimwe zizavugururwa izindi zigasenywa hakubakwa izindi mu gice gisanzwemo ibitaro bya Ruhengeri kuri ubu.

Ati “Bizaba ari bimwe mu bitaro binini mu Rwanda aho bizaba bifite ibitanda by’abarwayi bisaga 600, nta bindi bitaro nk’ibyo dufite, ibihari ntibirenza ibitanda 500. Hazaba hatangirwa serivisi nyinshi, inzobere nyinshi ndetse hanavurirwe abarwayi benshi bo mu bice bitandukanye birimo no hanze y’u Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tushabe yavuze ko ibitaro bya Ruhengeri bizongerewa ubushobozi mu bikoresho, mu bunini n’abakozi.

Ati “Ibi bitaro bizaba biri ku rwego rwa Kaminuza aho uruhare runini bizaba ari ukwigisha abaganga. Kwigisha abaganga rero ni ikintu cy’ingenzi kuko tuba twizeye ko tuzabasha gutanga serivisi z’ubuvuzi dukeneye mu gihugu cyacu. Ni umushinga mugari ufata ku ngeri zose z’ubuzima.”

Tushabe yavuze ko ibi bitaro bizatanga serivisi ku batuye mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’abaturutse mu bindi bihugu bihana imbibi n’ako gace nka Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yatangaje ko bishimiye gukorana n’u Rwanda mu kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri, dore ko ari ibitaro by’amateka hagati y’ibihugu byombi.

Umushinga wo kubaka ibi bitaro watangiye mu 1979 ubwo Valéry Giscard d’Estaing wayoboraga u Bufaransa

yasuraga u Rwanda. U Bufaransa bwakomeje gufasha ibi bitaro kugeza mu 2006 ubwo umubano w’ibihugu byombi wazagamo agatotsi.

Ambasaderi Anfré yavuze ko iyi nguzanyo batanze, yerekana umuhate w’u Bufaransa mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Aya masezerano azagira uruhare runini muri gahunda ngari u Bufaransa bwihaye yo gushora nibura miliyoni 500€ mu Rwanda. Kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri ni itangiriro ry’ubufatanye u Bufaransa bwifuza mu bijyanye n’ubuvuzi no gushimangira ubushake bwacu mu iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

U Bufaransa kandi buzahugura abaganga b’Abanyarwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore, kubyaza, ubuvuzi bw’abana, indwara zandura n’ibindi.

Muri aya masezerano yasinywe harimo na miliyoni €16 yo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo bigamije iterambere mu turere 16 tw’icyaro.

Mu bizibandwaho harimo nko kubaka amasoko mato yo mu cyaro, imihanda y’imigenderano, amavuriro n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko inkunga u Bufaransa bwatanze yo guteza imbere icyaro, bayitezeho kuvana benshi mu bukene.

Ati “Turi gushora mu bikorwaremezo bizafasha abaturage kwivana mu bukene, dukurikirana neza izi gahunda ariko tunahitamo imishinga y’ingenzi yizewe ko izafasha abaturage koko kuva muri ubwo bukene.”

Uyu mushinga wo kubaka ibikorwaremezo bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu turere tw’icyaro wari usanzwe uterwa inkunga n’ikigo KfW cy’Abadage, aho nacyo cyatanze miliyoni €16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *