Urukiko rwongeye gusubika Urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru na bagenzi be

Urukiko rw’Ubujurire rwongeye gusubika Urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Maj (Rtd) Mudathiru na bagenzi be kubera ko abavoka basabye ko bajya gushyingura mugenzi wabo witabye Imana.

Urukiko rw’Ubujurire rwafashe icyemezo cyo kongera kuburanisha uru rubanza kubera ibimenyetso bishya byagaragajwe n’Ubushinjcyaha birebana n’icyaha cy’iterabwoba birimo inyandikomvugo zagaragaye.

Ni urubanza rwagombaga gutangira kuburanishwa ku wa 4 Ukuboza 2023 saa Tatu za mu gitondo ariko birangira rusubitswe, bitewe n’uko bamwe mu banyamategeko bari bafite amahugurwa.

Rwahise rwimurirwa ku wa Mbere, tariki ya 18 Ukuboza 2023, saa Tatu za mu gitondo, ariko na bwo rwaje gusubikwa kubera ko abavoka bunganira abaregwa basabye kujya gutabara mugenzi wabo witabye Imana.

Ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwari rugiye gutangira iburanisha rwatangiye ruhamagara abaregwa ndetse n’ababunganira ariko umwe mu banyamategeko ntiyitabiriye urubanza, ahubwo yatumye mugenzi we ko atari buboneke, ko yifuza gukoresha Ikoranabuhanga rya Skype.

Umucamanza yavuze ko uwo munyamategeko yakagombye kuba yarasabye ko yifuza gukoresha ikoranabuhanga bigatuma n’Urukiko rubyitegura, ategeka ko agomba kuza mu rukiko kuko hatateganyijwe gukoresha uburyo bw’ikoranubuhanga muri urwo rubanza.

Mbere yo gukomeza ku yindi ngingo umwe mu banyamategeko bari muri urwo rubanza, yahise asaba ko urubanza rwasubikwa kubera urupfu rwa mugenzi wabo witabye Imana ku wa 12 Ukuboza 2023, bifuzaga kujya guherekeza.

Umunyamategeko witabye Imana ni Me Bayingana Edmond wari ubumazemo igihe, akaba yasize umugore n’abana babiri.

Umuhango wo kumuherekeza wabereye mu cyumba kigari cy’Urukiko rw’Ikirenga ndetse kumushyingura biteganyijwe ku wa 18 Ukuboza 2023.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, Me Maj. Kagiraneza Kayihura, yavuze ko baje biteguye kuburana bityo ko icyemezo cy’Urukiko bari bucyubahe ariko asaba ko mu gihe rwaba rusubitswe hatangwa itariki ya vuba.

Umucamanza yavuze ko icyifuzo cyo kujya gutabara umunyamategeko mugenzi wabo ari impamvu ikomeye ariko yemeza ko urubanza rutagomba guhabwa itariki ya kure.

Ati “Twabimenye ko hari mugenzi wabo wanaje guherekezwa hano, kandi umubare w’abantu bari hano biragaragara ko ari impamvu yumvikana ntitwababuza kujya gutabara. Ntabwo dushaka ko uru rubanza rugera mu wundi mwaka.”

Yahise avuga ko Urubanza ruzakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2023.

Umucamanza kandi yibukije impande zose ziri mu rukiko ko urubanza rutazongera kuburanishwa rwose nk’uko bamwe babitekerezaga ahubwo avuga ko hari ibimenyetso bishya byatanzwe n’Ubushinjacyaha bagomba kwireguraho.

Yasabye abaregwa n’ababunganira kuziregura kuri ibyo bimenyetso bishya byanatumye urubanza rwongera gupfundurwa aho kuzasubiramo imyiregurire yabo.

Uru ni urubanza ruregwamo abantu 33 mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, ariko hajuriye 26 barimo Mudathiru na Pte Ruhinda Jean Bosco wahoze ari umusirikare wa RDF bakatiwe gufungwa imyaka 25, nk’igihano kiruta ibindi.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gucura umugambi wo gukora iterabwoba no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abari kuburanishwa ni abafashwe nyuma y’ibitero byagabwe na bamwe mu bagize imitwe y’inyeshyamba ya P5 na RUD Urunana bagera kuri 67 binjiriye mu Kinigi, bica abaturage 14 mu gihe ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero, abandi barafatwa, abasigaye bahungira muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *