Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Munyemana ukekwaho ibyaha bya Jenocide gufungwa imyaka 30

Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bwasabye ko Dr Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Dr Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha yakoreye mu yahoze ari perefegitura ya Butare ahazwi nka Tumba, ubu ni mu Karere ka Huye.

Ubushinjacyaha bwamusabiye ibihano kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Ukuboza 2023, ubwo bwasobanuraga ibyaha bumukurikiranyeho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Munyemana yagiye agerageza gutanga ibisobanuro bisa n’ibijijisha ku ngingo zitandukanye zirimo no kuba hari abantu yafungiye muri segiteri kugira ngo bicwe ariko we akaba yaravuze ko yari agamije ko babona aho bihisha.

Bwagaragaje ko Munyemana yitabiriye inama ku wa 7 Mata 1994 akanayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishaka kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho.

Yagaragaje ko ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi, cyane ko Munyemana wabivugaga ari umuntu wari wubashywe nk’umunyabwenge, umuganga uzwi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (icyo gihe).

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Munyemana yemera ko kuba abaturage baramutoye ngo ajye muri Komite yo kwicungira umutekano nyamara ari zo zategekaga icyo Abatutsi bafashwe bakorerwa, gusahura, guhiga Abatutsi no kumenya abatarapfa.

Zari zishinzwe kandi gutema ibihuru ngo batihishamo, guhemba abicanyi, kubagabanya ibyasahuwe no kwegera abayobozi ngo babagaragarize aho bageze bica ngo babatere inkunga muri uwo mugambi kugira ngo igikorwa kizagende uko cyateguwe nta kibyitambitsemo.

Umwe mu batangabuhamya, Laurien Ntezimana yasobanuriye urukiko akamaro k’amarondo na bariyeri katari ako guhangana n’inyenzi nk’uko abaturage babeshywaga, ahubwo byari ugufata Abatutsi no kubica, hakaba n’ahantu ho kugira inama y’ibikorwa byo kwica.

Ntezimana yasobanuye ko ababaga muri izo komite babaga ari abantu ubwabo bafitiwe icyizere kandi bari muri mu mugambi umwe n’ibiri gukorwa.

Umushinjacyaha yavuze ko urebye komite y’umutekano ya Tumba uko yari iteye, yarimo abantu b’ibyihebe gusa kandi biri mu mugambi wo kwica ari bo Remera, Ruganzu, Mambo, Bwanakeye wari ufite umugore w’Umututsi (byasaga no kwigura) n’abandi.

Yagaragaje ko abatangabuhamya benshi bagiye bavuga uruhare rwa Munyemana kuri za bariyeri barimo na Claire Uwababyeyi wavuze uburyo abana be biciwe kuri bariyeri na Munyemana.

Abatangabuhamya bashimangira ko Munyemana yajyaga ku marondo ndetse akaba mu bayobozi ba segiteri kuva tariki ya 17 Mata kugeza tariki ya 22 Kamena ubwo yahungaga.

Hagaragajwe ko urebye uko abantu bafungirwaga muri Segiteri bavangavanze byerekana umugambi wo kubica wari uhari kuko wasangaga ngo abagore, abana n’abagabo bose bafungiwe hamwe.

Abatanze ubuhamya kandi bavuze ko abagore bagiye bafatwa ku ngufu bafatiwe kuri za bariyeri bitanzweho amabwiriza n’abayoboraga icyo gihe, bakaba bahamya ko na Munyemana ari mu bayatanze.

Umushinjacyaha Mukuru, Me Sophie Havard, yagaragaje ko mu 2008 Inkiko Gacaca zakatiye igifungo cya burundu Munyemana kubera uruhare rwe muri Jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rwa segiteri ahafungirwaga Abatutsi bahahahungiye ariko nyuma bakajya kwicwa.

Yasobanuye ko Munyemana yahawe urufunguzo rwa Segiteri kuko yari afite imbaraga muri Tumba nyuma yo kurwambura Bwanakeye wari konseye.

Yavuze ko hadakwiye kwirengagizwa uburyo abagombaga kwicwa babanzaga gufatwa mu buryo bwa kinyamaswa bikozwe n’abicanyi n’abayobozi babaga babafiteho ububasha.

Umushinjacyaha Me Nicolas Peron yavuze ko kuva Munyemana yatangira kubazwa, yahakanye ko atigeze yitabira inama zateguraga Jenoside, ko atabaye mu Kanama k’Abanyabwenge ba MDR, ko atitabiriye inama ya Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yabereye i Butare muri kaminuza tariki ya 14 Gicurasi, ko nta bwicanyi yagize haba mbere na nyuma ya jenoside.

Me Nicolas yagaragaje ko mu mbwirwaruhame ya Kambanda yatangiye ashomira abari abanyabwenge ngo kuko n’ibaruwa bari banditse bagararizwa ko bashyigikiwe na guverinoma y’abatabazi.

Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Impamvu akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu ni uko yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Munyemana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyokomuntu, n’ubufatanyacyaha muri byo, agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *