Musanze: Itsinda rizwi nka ” One Love Family” ryatanze ubufasha ku barwayi b’ibitaro bya Ruhengeri.

Abagabo , abagore, abasore n’inkumi bibumbiye mu itsinda rizwi nka ” Groupe One Love Family” rikora ibikorwa by’urukundo hirya no hino mu gihugu , ryatanze ubufasha butandukanye ku barwayi batagira kivurira bari mu bitaro bya Ruhengeri aho ibyatanzwe byose bifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi magana munani (1.800.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange, abahawe ubwo bufasha ni abarwayi batagira kivurira cyangwa shinge na rugero barimo abatagira kirwaza, abatagemurirwa, ababyeyi babyaye batagira imyenda y’abana cyangwa se batagira n’ibitenge byo kwambara ndetse n’abavurwa ariko bamara gukira, bakabura ubwishyu.

Habyarimana Gad ukomoka mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, akaba amaze imyaka 9 mu bitaro bya Ruhengeri yashimiye inkunga yahawe ; cyane ko ubushobozi butangiye kugenda buba buke kubera abana 3 ashinzwe kurera kandi nyina ubabyara nawe yarabataye.

Yagize ati ” Inkunga nahawe na Groupe ya ‘One Love Family ‘ yangeze ku mutima kubera ko nta na kimwe nkigira cyo kwifashisha ku mpamvu z’imyaka isaga 9 maze mu bitaro bya Ruhengeri kubera uburwayi mfite bw’impanuka nakoze none bukaba bwaranze gukira. Sinkibona agafaranga, agasabune n’ibindi nkenerwa ku murwayi umaze icyo gihe cyose mu bitaro kandi mfite n’abana bato biga bibana kuko nyina nawe yabataye. Ndabashimira cyane ku bw’ubwo bufasha bampaye.”

Himbaza Rukundo Emmerie w’imyaka 16 ukomoka mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke yabwiye Isonganews.com ko bishimiye ubufasha bahawe.

Yagize ati ” Nk’umunyeshuri ukomoka mu karere ka Gakenke nkaba ndwariye mu bitaro bya Ruhengeri, nishimiye ubufasha nahawe kubera mazemo ibyumweru bigera kuri bitatu byose , nk’isabune yari imaze kunshirana ndetse n’ibindi nahawe nabyo nari mbikeneye. Bakoze cyane!! Imana ibahe umugisha kandi isubize aho bakuye.”

Bimwe mu byo batanze birimo amafunguro, ibikoresho by’isuku, imyenda y’impinja, ibitenge ku babyeyi babyaye, ibiryamirwa ku batabifite, imyambaro ndetse bishyurira abarwayi bavuwe bakabura ubwishyu, byose bifite agaciro kangana na Miliyoni imwe n’ ibihumbi magana munani (1.800.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Byusa Sévérin na Uwimana Innocente ni bamwe mu bagize Groupe ” One Love Famiy” bavuze uburyo bayinjiyemo n’inyungu bakuramo y’imigisha iva ku Imana.

Byusa Sévérin yagize ati ” Iri tsinda mu by’ukuri ryatangiye ari iry’abana gusa kuko n’abanjye bari baririmo noneho igihe bashaka kugemurira abarwayi ku bitaro , bakaza gutekera hano iwanjye noneho ngira amatsiko yo kubabaza icyo bakora n’icyo bigamije ; bambwira ko bakora igikorwa cy’urukundo cyo gutekera abarwayi batagira kivurira, bakabagemurira ku bitaro. Mbabajije inyungu bakuramo, bansubiza ko nta yindi uretse urukundo n’imigusha ikomoka ku Imana. Bityo, numvise nanjye binkoze ahantu, mpita mfata icyemezo cyo kubiyungaho kuko nari maze kunyurwa n’ibisubizo bampaga ku bibazo nabaga nababajije.”

Yakomeje asaba n’abandi bantu kujya bagira umutima utabara abari mu kaga by’umwihariko abarwayi batagira kirwaza, abatagemurirwa n’abandi bababaye.

Yagize ati ” Abantu ni bagire umutima ukunda kuko abababaye nabo bagomba kugira ubuzima bwiza, bava no mu bitaro nabo bakazagirira urwo rukundo abandi nk’uko natwe tubakunda tutabazi. Burya gutanga si bibi kandi ntibikenesha kuko iyo utanze urunguka cyane ko n’Imana igushimira kandi iryo shimwe naryo rishobora kugira aho rikugeza kuko buriya iyo uhaye umukene cyangwa se umuntu ubabaye, nawe hari aho bikugeza.”

Mugenzi we Uwimana Innocente yagize ati ” Impamvu ninjiye muri ‘Groupe One Love Family’ nuko nakuze nkunda gufasha abarwayi badafite kirengera cyangwa shinge na rugero ; noneho ngize amahirwe mbona uyu muryango wa ‘One Love Family’ nywujyamo. Ku bwa njye, icyo iyi groupe imariye nuko iyo dusuye nk’abo barwayi, nishimana nabo, tugasangira tuganira nabo muri ubwo bubabare baba bafite, tubereka ko turi kumwe nabo kuko ntawamenya !!! Uyu munsi niwe, ejo ninjye , ejobundi ni undi. Urumva rero ko ngomba kumenya ko byose bishoboka.”

Umuyobozi wa gurupe “One Love Family” , Uwimana Joselyne yavuze uko igitekerezo cyo gushinga gurupe cyaje, uko cyatangiye, imikorere yayo n’intumbero mu myaka iri imbere.

Yagize ati ” Dutangiza gurupe “One Love Fmily, muri Musanze, twari abanyamakuru gusa ariko buhoro buhoro hagenda hinjiramo n’abandi, ibikorwa byacu bigenda byaguka aho kugeza ubu dukorera mu gihugu hose ariko ahanini dukorera ni muri Musanze. Icyo dukora nta kindi uretse guha ubufasha abantu bari mu bitaro batagira ababagemurira, abadafite ababitaho tubaha ibyo kurya, kunywa, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’imyanbaro. Iki gikorwa ubundi tugikora buri kwezi ndetse kikaba na ngarukamwaka ariko iyo ari igikorwa kiri ngarukamwaka, dukora ibintu binini cyane nk’uko twabikoze uyu munsi aho twasangiye n’ abana n’abandi bantu bakuru batagira ababitaho, barwariye mu bitaro bya Ruhengeri, tubaha Noheri n’umwaka mushya ( Bonne Année).”

Uwimana yakomeje avuga impamvu igikorwa cyabo kiba ngarukamwaka aho yagize ati ” Twese turabizi ko igihe cya Noheri n’ubunani, tunyaruka tukajya mu miryango yacu kwifatanya n’ababyeyi n’abavandimwe kwizihiza iyo minsi mikuru. Natwe rero nk’abagize ‘ Groupe One Love Family’ tuzirikana ba bantu bari mu bitaro badafite abaza kubifuriza iminsi mikuru myiza, tukabasanga, tugasangira ndetse tukabgenera n’impano zirimo ubufasha nkenerwa muri ubwo buzima bwabo.”

Mu gusoza , Uwimana Joselyne yavuze ko intumbero yabo ari iyo kwagura ibikorwa byabo ariko anasaba ubuyobozi ubufatanye kuko ngo ibikorwa bakora nubwo babikorera abarwayi ariko muri rusange baba babikorera Leta.

Yagize ati ” Intumbero yacu ni ukwagura ibikorwa kuko nk’ubu uretse Musanze, twasuye abarwayi bo mu bitaro bya Rwamagana ndetse no mu kwezi gushize twageze n’abo mu bitaro bya Gisenyi, bityo tukaba duteganya no kujya n’ahandi. Icyo dusaba ubuyobozi nuko bajya baza tugafatanya nk’uko twari dusanzwe dufatanya n’abari bariho ariko ab’ubu ntabwo twabatumiye kandi gahunda yacu ntabwo bayizi kubera ko ari bashya ariko ubwo bufatanye turifuza ko bwazabaho, baba bafite ibikorwa tugafatanya nabo kuko nk’uko mubibona, ibyo dukora ni ukunganira Leta ; kuko nk’iyo umuntu afashe abantu baheze mu bitaro akabishyurira, aba asayidiye ubuyobozi kuko iyo bidakozwe, amaherezo niyo ibishyurira.”

Gurupe ” One Love Family” yashinzwe mu 2017 itangijwe n’abanyamakuru nyuma haza kwiyongeramo n’abandi bantu b’ i Musanze, Kigali ndetse na Rubavu, ubu ikaba ifite abanyamuryango 15o ari nabo bisakasatse bakibonamo inkunga ya Miliyoni imwe n’ibihumbi magana munani (1.800.000frw) yaguzwemo ubufasha bwagenewe abarwayi batagira kivurira bari mu bitaro bya Ruhengeri.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *