Umukobwa wa Rwigara yitabye Imana

Anne Rwigara, umukobwa wa Assinapol Rwigara wari umucuruzi ukomeye, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye aho yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari hashize igihe kinini Anne Rwigara ataba mu Rwanda, kuko asanganywe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inshuro nyinshi yabaga ari muri Amerika cyangwa se mu Bubiligi aho afite abantu bo mu muryango we.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyamaga.

Amakuru yizewe , avuga ko Anne Rwigara yaguye muri Leta ya California kandi ko atarwaye igihe kinini.

Yitabye Imana afite imyaka 41 y’amavuko.

Anne Rwigara ava inda imwe na Diane Rwigara wigeze kwinjira muri politiki by’igihe gito mu 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *