U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira ikigo cyita ku mutekano w’ingendo z’indege

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kwakira icyicaro gikuru cy’Umuryango Uharanira Umutekano w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (Agency for the Safety of Air Navigation in Africa & Madagascar/ASECNA).

Aya masezerano aninjiza u Rwanda muri uyu muryango, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Mohamed Moussa, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, ivuga ko kuba u Rwanda rwinjiye muri ASECNA, bigamije guteza imbere ingendo zo mu kirere no kwimakaza umutekano ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda kuba rwinjiye muri uyu muryango kandi, birajyana no kuba rugamije guhuza na gahunda y’Icyerekezo 2063 cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu birebana no gushyiraho isoko rusange mu by’ubwikorezi bwo mu kirere (Single African Air Transport Market/SAATM).

Iyi gahunda ya Afurika yunze Ubumwe binyuze muri SAATM, igamije guteza imbere imikoranire hagati y’imijyi mikuru ya Afurika, hashyirwaho isoko rimwe mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere kuri uyu mugabane, no guhuriza hamwe mu guteza imbere ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *