Rutahizamu wa Musanze FC Peter Agblevor yasinyiye Police FC

Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniraga Musanze FC Peter Agbrevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umukinnyi wayo mushya.

uyu munya Ghana wari usigaranye amasezerano y’amezi atandatu muri Musanze FC amakuru avuga ko yaguzwe milliyoni 10

Ikipe ya Police FC yubahirije ingingo yari mu masezerano y’uyu rutahizamu muri Musanze FC yavugaga ko umushaka yagombaga kwishyura miliyoni 10 Frw akiyumvikanira n’umukinnyi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu uyu munya-Ghana wageze muri Musanze FC mu mpeshyi ya 2022 ajya mu myitozo y’iyi kipe bwa nyuma agiye gusezera bagenzi be mbere yo gutangira akazi gashya muri Police FC.

Peter Agbrevor kugeza ubu amaze gutsinda ibitego icyenda muri shampiyona imaze gukinwamo imikino 15 y’igice kibanza.

Police FC yari isigaranye umwanya umwe yari isigaje kongeramo umukinnyi kugira ngo yuzuze abakinnyi 30, aho yabanje no gutekereza ko yashyiramo myugariro. Iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 31.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *