Rusizi: abaturage bavuga ko Poste de Santé zirenga 30 zitanga serivisi itanoze

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi binubira serivisi zitangirwa kuri amwe mu mavuriro mato yo muri aka Karere bavuga ko akora rimwe na rimwe, bagasaba ko yahabwa abaforomo hahoraho kugira ngo igihe barwaye bajye bavurirwa hafi.

Muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, Leta yateganyijemo kubaka amavuriro mato kugira ngo Umuturarwanda wumvise ubuzima bwe butameze neza ajye yivuza bitamusabye gukora ingendo ndende.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko nubwo aya mavuriro yubatswe hari akora rimwe na rimwe.

Bahiga Alphonsine wo mu Mu murenge wa Nkombo, avuga ko mu Murenge wabo hari poste de santé enye zirimo iyo ku Ishywa, iya Rwenge, iya Bugarura n’iya Kamagimbo.

Uyu muturage avuga ko muri zose ikora neza ari iyo ku Ishywa, naho ngo izindi zikorerwamo iyo habaye igikorwa cy’ikikingira.

Ati “Kuba zidakora abo bigiraho ingaruka cyane ni aba Kamagimbo kubera ko ni bo bari kure. Bakora urugendo ruri hagati y’isaha imwe n’ebyiri kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima cya Nkombo”.

Abaturage b’Akagari ka Kamagimbo iyo hari urwaye atega moto imujyana ku Kigo Nderabuzima yaba adafite ubushobozi bakamuheka mu ngobyi.

Ati “Iyo imvura yaguye biba ari ikibazo. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bashyiraho abaforomo cyangwa bagashyiraho ba rwiyemezamirimo kugira ngo bazajye batworohereza. Ikindi ni uko bazana abaforomo kuko hariya ku Kigo Nderabuzima naho hari bake”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko kuba hari amavuriro mato abona abaforomo rimwe na rimwe biterwa n’uko umubare w’abaforomo ukiri muto, ahanini bikaba byaragizwemo uruhare n’uko ishami ry’ubuforomo ryari ryarahagaritswe mu mashuri.

Ati “’Poste de santé’ zarubatswe nibyo ariko nubwo zubatswe murabizi ko amashuri y’ubuforomo yari yarahagaze. Dufite ikibazo cy’abaforomo bakeya rwose. Ntabwo nitwaje imibare ariko icyuho cy’abaforomo, ababyaza n’abadogiteri turacyagifite”.

Nubwo biri uko ariko ngo hari icyizere ko abaforomo bagiye kuboneka kuko nyuma y’aho amasomo y’igiforomo asubiriyeho aba mbere barangiza uyu mwaka.

Ati “Dufite icyizere ko tuzabona abaforomo bagende bajye kuri ibyo bigo nderabuzima babone n’abo bashyira kuri poste de santé. Kugira ngo amazu adapfa ubusa uko twabikoraga mwese murabizi, umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima asabwa kwishakamo ibisubizo nk’intore. Abaforomo bakeya afite hakagira abamanuka bakajya gukorera kuri za poste de santé uko bishobotse”.

Magingo aya mu Karere ka Rusizi hari poste de santé 51, zirimo 31 zirebererwa n’Ibigo Nderabuzima na 21 zamaze kubona ba rwiyemezamirimo bazikoreramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *