Nyuma yo gutsindwa Umutoza wa APR FC ntiyishimiye ingengabihe y’imikino ya ‘Mapinduzi Cup’

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, nyuma yo gutsindwa umukino we wa mbere mu mikino ya Mapinduzi Cup yavuze ko atishimiye ingengabihe y’imikino ya ‘Mapinduzi Cup’ kuko abakinnyi bafite umunsi umwe gusa wo kuruhuka mbere y’uko bakina undi mukino.

Uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wa kabiri w’amatsinda azahuramo na JKU ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024.

Yagize ati “Nifuje kuvuga ibi kuva ngeze hano. Ntabwo nishimiye ukuntu imikino yegeranye bikabije muri iri rushanwa. Ariko ninjye bireba nk’umutoza ntabwo ari ikipe. Gusa nashakaga kuvuga ko ari bibi ku bakinnyi.”

Yakomeje avuga ko biteye isoni guha abakinnyi umunsi umwe wo kuruhuka mbere yo gukina undi mukino.

Ati “Ntabwo nshaka kubahuka abantu, gusa kuri njye ni ikimwaro guha abakinnyi umunsi umwe gusa wo kuruhuka.”

Froger yasoje avuga ko JKU bazahura ari ikipe ikomeye ariko bazagerageza gushaka intsinzi.

Ati “Namenye ko ikipe tuzahura na yo ejo yatsinzwe nkatwe ariko tuzagerageza gushaka intsinzi.”

Ku wa Mbere, Ikipe y’Ingabo yatsinzwe na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere muri iri rushanwa.

Ni mu gihe iyi kipe igomba gukina uwa kabiri izahuramo na JKU yo muri Zanzibar ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024 saa 15:15 z’i Kigali.

APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino mbere yo gukina na Simba SC mu mukino wa nyuma w’amatsinda uteganyijwe ku wa Gatanu kugira ngo byibura ibashe kuzakomeza muri ¼.

Muri iri tsinda rya kabiri, Singida Fountain Gate FC yatsinze imikino ibiri yamaze kubona itike ya ¼.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *