Urukiko rwategetse ko abagabo bakurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 12 bakomeza gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko abagabo batanu bakurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 12 witwaga Ntwari Kalinda Loîc bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Aba bagabo batawe muri yombi na RIB nyuma y’amakuru yagagaragazaga ko uwo mwana yishwe ku kagambane kabo katangijwe n’umwe muri bo bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’iwabo w’uwo mwana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye tariki 18 Kanama mu 2023. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abo bantu batanu bishe Ntwari bamunize.

Ibyo byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Gakenyeri.

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwari rwategetse ko aba bagabo bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo ariko baijuririra icyo gihano.

Abo bagabo bavugaga ko umutangabuhamya ubashinja ko bishe uwo mwana, ari umurwayi wo mu mutwe bityo Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo kibafunga rwabyirengagije.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye na rwo rwanzuye ko ubujurire bw’aba bagabo nta shingiro bufite, bakazakomeza gufungwa by’agateganyo.

Bakurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, icyaha bose bahuriyeho naho kuri Ngiruwonsanga Jean Baptiste hakiyongeraho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Ngamije Joseph, Ngarambe Charles, Nikuze François na Ignace Rwasa nabo bihariye icyaha cy’ubufatanyacyaha ku bwicanyi biturutse ku bushake.

Icyaha cy’ubwicanyi giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *