Abantu bane nibo bapfiriye mu mpanuka zabaye mu ijoro ry’Ubunani

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko hari Abaturarwanda biraye mu kwizihiza umunsi w’Ubunani, ku buryo abantu bane bapfuye mu ijoro ry’uwo munsi bazize impanuka zifitanye isano n’ubusinzi.

ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko babiri mu bapfuye bazize impanuka z’imodoka, mu gihe abandi bazize urugomo rwaturutse ku businzi.

Yagize ati ‘‘Hari abantu bane bahasize ubuzima ariko babiri bazize impanuka z’ibinyabiziga, abandi bazize urugomo. […] ari impanuka, ari ibyo by’urugomo bifitanye isano no gusinda.’’

Mu bantu bane bapfuye ku Bunani bazize impanuka harimo uwagongewe n’imodoka mu Karere ka Nyagatare yambuka umuhanda, n’uwasinze aryama mu muhanda haza mugenzi we agerageza kumukuramo, haza imodoka itwawe n’undi wasinze arabagonga hapfa umwe.

ACP Boniface Rutikanga yakomeje ati ‘‘Ni abantu bari bavuye kunywa umwe arananirwa aryama mu muhanda, mugenzi we atangira kumukurura, haza imodoka itwawe n’uwasinze na we arabagonga. ’’

Ni mu gihe babiri bapfuye biturutse ku rugomo ari abo mu Karere ka Rwamagana n’aka Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga kandi ko umunsi wabanjirije Ubunani na bwo abantu barindwi baguye mu mpanuka z’ibinyabiziga, barimo batandatu bishwe n’iyabereye mu Karere ka Kamonyi, n’undi muntu wishwe n’iyabereye mu Karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *