Nyamasheke : Imiryango itatu yasenyewe n’imvura

Imiryango itatu igizwe n’abantu 22 yo mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yasenyewe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024.

Iyo miryango ni uwa Nduwamungu Edouard w’abantu icyneda(9), uwa Ryumugabe Landouard w’abantu batandatu(6), n’uwa Iyarusabahizi Ferdinand ufite abantu barindwi(7).

Bose ni  abo mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Iyo mvura yabasenyeye yaraye igwamu ijoro ryo  ku wa Gatandatu irarikesha ndetse yiriza umunsi wose wo ku Cyumweru..

Hari aho ibitaka byatengutse byagiye birengera ibyari mu nzu byose.

Inzu imwe muri zo byarengeye icyumba abana bararagamo ndetse bikaba binavugwa ko byagwiriye umwana w’imyaka 10 wari uryamye yangirika amaguru akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora.

Umwe mu baturanyi witwa  b’iyi miryango yagize ati: “Hari nk’uwitwa Iyarusabahizi Ferdinand wo mu Mudugudu wa Remera, ibitaka byamuridukanye bakiryamye n’imvura ikigwa, igice cyose cyegereye umukingo, mu byumba abana bararagamo kirasenyuka ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima, gusa umwana w’imyaka 10 kimugwaho igice cy’amaguru arangirika bikomeye, ubu arwariye mu Bitaro bya Kibogora.”

Yakomeje agira ati: “Nko mu Mudugudu wa Kazibira, Ryimarande Landouard byamugwiriye ahagana saa yine z’igitondo ku Cyumweru, Nduwamungu Edouard ajyana n’abandi baturanyi kumutabara. Bigeze  hafi saa saba z’amanywa twumva ngo n’iwe harasenyutse.”

Aba baturage barasaba inzego z’ibanze  kwita kuri iyi miryango kuko iri kubaho nabi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, MUPENZI Narcisse, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Ati “ Iki kibazo ngiye kugikurikirana , ndaza kugusubiza.

Abaturanyi b’iyi miryango bahamya ko abana batari kugana ku mashuri kubera ko imyambaro n’ibikoresho byangijwe n’imvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *