Gicumbi: Abakinnyi bari mu kibuga bakina bakubiswe n’inkuba

Abakinnyi batandatu b’Ikipe y’Abato ya Rambura WFC na babiri ba Inyemera WFC bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu mukino wahuje ikipe zombi kuri Stade ya Gicumbi, ku wa 13 Mutarama 2024.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi umunani barimo babiri ba Rambura WFC, babiri ba Inyemera WFC ndetse n’abatoza babiri.

Abakubiswe n’inkuba bajyanywe ku Bitaro bya Byumba aho bari gukurikiranwa n’abaganga.

Umutoza wa Rambura WFC, Mukashema Consolée, yagize ati “Ni byo. Ni ikipe y’abato, njye ntabwo najyanye na yo nari ndi gutegura abakuru kuko natwe ejo tuzajyayo.”

“Hari babiri [barembye] baraye mu bitaro, bahiye ariko muganga w’ikipe yambwiye ko abarayeyo ari batandatu.”

“Barindwi ni bo bazima, batagize icyo baba, mu bantu 18 twari twatwaye. Abarembye ni Team Manager na rutahizamu umwe. “

Abakinnyi ba Rambura WFC bajyanywe kwa muganga ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Ku ruhande rw’Ikipe y’Abato ya Inyemera WFC, abakubiswe n’inkuba ni Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse mu gihe abatoza ari Niragire Jean de Dieu na Umutoniwase Marie Gisèle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *