Nyabihu: Mu gihe hataraburanwa urubanza mu bujurire, Ruranga Jean yasuzuguye icyemezo cy’urukiko

Nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rwa Mukamira ruhagaritse imirimo y’ubwubatsi yakorerwaga mu butaka bukiri mu manza buherereye mu mudugudu wa Kirebe, akagari ka Nyarutembe, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kuri iki cyumweru ,tariki ya 08/10/2023, uruhande rwahagaritswe kubaka rwasubukuye imirimo mu gihe urubanza nyirizina rwari ruteganijwe ku wa Gatatu, tariki ya 11/10/2023 mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu ari narwo rwajuririwe rukaba rwarimuriwe ku itariki ya 31/10/2023.

Wakwibaza uti icyo cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Mukamira kimeze gite?

Nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’urukiko Isonganews.com ifitiye kopi, mu bika byacyo (icyemezo) icya 34, 35, 36 na 37, urukiko rw’ibanze rwa Mukamira rwavuze uko rubyemeje ndetse runategeka Ruranga Jean guhagarika ibikorwa byose ari gukorera mu mutungo wa Bantangiyekare Alphonse, aho bigira biti ” 34. Rwemeje ko ikirego cyo gutesha agaciro cyamunara yakozwe kuwa 02/01/02021 cyatanzwe na Bantangiyekare Alphonse gifite ishingiro ;

  1. Rwemeje ko cyamunara yo kuwa 02/01/2021 yakorewe k’umutungo ufite UPI: 3/04/10/04/820 iteshejwe agaciro muri byose kuko yakorewe ku mutungo wa Bantangiyekare Alphonse utarabaye umuburanyi mu rubanza rwarangizwaga ;
  2. Rutegetse Ruranga Jean kutongera kubaka muri ubwo butaka bwa Bantangiyekare Alphonse yahawe na Se Ntibagirirwa Pierre ;
  3. Rutegetse ko nta ndishyi zigomba gutangwa muri uru rubanza.”

Nyuma yuko abaregwa aribo: Ruranga Jean , Simba Safari Sylivestre, Bimenyimana Blaise Gaspard na avoka wabo Mpirikanyi Gaspard, batsindiwe mu rukiko rw’ibanze rwa Mukamira no ku bwo kutanyurwa n’icyo cyemezo cy’urukiko bajuririye urukiko rwisumbuye rwa Rubavu none ngo bakaba birengagiza ibyo basabwe n’urukiko batsindiwemo nk’uko Isonganews.com yabibatangarije haruguru ndetse no mu nkuru iheruka yo kuya 09/09/2023.

Aganira na Isonganews.com, Bantangiyekare Alphonse ( Uburana na bariya bagabo bavuzwe haruguru ) yagize ati ” Sinzi icyo bariya bagabo bishingikirije none se bishoboka bite ko abantu nabatsindira mu rukiko rw’ibanze rwa Mukamira, bagafata inzira y’ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu nyuma bakarenga ku byemezo by’inkiko bagakora ibyo urukiko rwababujije? Ko dutegereje kuburanira mu bujurire kuwa 31/10/2023, bategereje tukaburana, ngatsindwa cyangwa bo bagatsindwa ariko bakareka gukomeza kunyuranya n’ibyo urukiko rwabasabye.”

Yakomeje agira ati ” Ibi birerekana ko abaturage ntacyo tuvuze ahubwo abafite icyo bavuze ari bariya kuko ngo bakora mu nzego zikomeye [ Zo hejuru]. Njyewe se ko ntacyo nkoreramo kandi ati nanjye watsinze? Bifite icyo bisobanuye ari nayo mpamvu ndi kubyereka inzego zose nubwo bamwe mu bayobozi ntacyo bibabwiye. Ndasaba kurenganurwa rwose!!”

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga kuri ubu bwigomeke ku cyemezo cy’urukiko, Isonganews.com yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel maze avuga ko yari atabizi ko adahari kubera uburwayi ariko avuga ko Bantangiyekare Alphonse yajyana icyo cyemezo cy’urukiko ku kagari bagahagarika abo bakerensa ibyemezo by’inkiko.

Yagize ati ” Ntabwo mpari ndarwaye ariko niba icyemezo cy’urukiko kibuza Ruranga Jean gukomeza kubaka muri ubwo butaka, yakagombye kubyubahiriza, agategereza icyemezo cy’urukiko rwajuririwe. Ikindi nuko uwo muturage Bantangiyekare Alphonse yajyana iyo myanzuro ku kagari ka Nyarutembe, Gitifu akamufasha kubahagarika bagategereza imyanzuro y’urukiko rwajuririwe.”

Itegeko rivuga iki ku batesha agaciro ibyemezo cy’inzego z’ubutabera?

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 262, igira iti ” Umuntu wese utesha agaciro igikorwa cyangwa icyemezo cy’inzego z’ubutabera mu buryo busagarira ububasha cyangwa ubwigenge bwazo, hakoreshejwe amagambo, ibyanditse, amashusho cyangwa ibikorwa ibyo ari byo byose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

SETORA Janvier

Inkuru yabanje: https://www.isonganews.com/nyabihu-iyo-uhuze-gato-ibyawe-barabyigabiza-bikarangira-bagushoye-mu-manza-utateganije/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *