Musanze: Umukozi w’Akarere yafahe ibyo babonaga biteye umwanda mu Karere ajya kubibika mu rwibutso

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntibansekeye Leo Domir akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma yaho uyu mukozi ushinzwe ibikoresho (Logistics officer) tariki 11 ukwakira 2023 yafashe ibikoresho birimo matera n’utugare twabafite ubumuga akajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa gifatwa nko gutesha agaciro Urwibutso.

Umuvugizi wa RIB Dr.Murangira B Thierry yabihamirije aya makuru avuga ko uyu mukozi yatawe muri yombi.

Aragira ati: “Uyu mukozi witwa Ntibansekeye Leo Domir w’imyaka 51 akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso, aho tariki ya 11 Ukwakira 2023 yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura ajya kubibika mu Rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu ibazwa ryibanze yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri iyo Salle ngo kuko byari biteje umwanda, rero yahise yigira inama yo kujya kubibika mu Rwibutso.”

Dr .Murangira B Thierry yavuze ko Leo Domir afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha Leo Domir akurikiranyweho cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, n’icyaha gihanwa n’ingingo ya 10 yitegeko ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko yahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni 1 na miliyoni ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *