Nyabihu: Iyo uhuze gato, ibyawe barabyigabiza, bikarangira bagushoye mu manza utateganije

Mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Rugera , akagari ka Nyarutembe mu mudugudu wa Kirebe haravugwa uburiganya bw’ubutaka bwa Bantangiyekare Alphonse bwagurishijwe Ruranga Jean mu buryo bw’uburiganya none rurageretse hagati ye na nyiri ubutaka Bantangiyekare kandi Ruranga yari yatangiye kubakamo inzu yo gukoreramo umushinga uzwi nka ” Construction of Hibiscus Juice Processing Plant.”

Nkuko bigaragara ku cya ngombwa Ruranga Jean yahawe n’urwego rushinzwe ubutaka mu karere ka Nyabihu, biteganijwe ko igihe ntaregwa cyo kubaka muri ubu butaka Bantangiyekare Alphonse avuga ko ari ubwe byatangiye kuwa 26/06/2022 biteganijwe kugeza kuwa 26/08/2023.

Mu gihe ibi byose byakorwaga, Bantangiyekare Alphonse ngo yari mu butumwa bw’ akazi hanze y’igihugu [Muri Centre Afrique], agarutse mu Rwanda nibwo yabimenye ari naho yahereye atanga ikirego mu rukiko rwibanze rwa Mukamira.

Aganira n’umunyamakuru wa Isonganews.com, Bantangiyekare Alphonse yavuze ko isambu ari iye ko yigabijwe na Ruranga Jean , ayigurishijwe na Simba Safari , umuhesha w’inkiko w’umwuga Bimenyimana Blaise cyane ko ngo we yari adahari.

Yagize ati ” Mfite ikibazo cy’isambu yanjye yigabijwe na Ruranga Jean ayigurishijwe na Simba Safari n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Bimenyimana Blaise kuko ntari mpari kuko nabaga mu kazi ariko mbere yo kuva mu butumwa bw’akazi nari naragiyemo, nabanje guhamagara umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette ndabimubwira. Nkigera mu Rwanda rero narabareze mu rukiko rw’ibanze rwa Mukamira, turaburana, ndabatsinda none ngo barajuriye. Urumva ko bakomeje kunsiragiza mu nkiko , bampombya kandi ibyo bakoze byose barabikoze ntahari.”

Bantangiyekare Alphonse yakomeje abwira Isonganews.com ko mu kwigabiza iyo sambu ye, babanje konona no kwangiza ibyarimo byose nk’insina yari yarateyemo, amateke, ubwatsi bw’ubusuna, ngo byose bikaba bifite agaciro ka Miliyoni icumi (10.000.000 frw) z’amafranga y’u Rwanda. Bityo, akifuza ko yarenganurwa.
Yagize ati ” Ni akarengane gakomeye nakorewe aho njya mu butumwa bw’akazi nagaruka ngasanga ibyanjye barabinyaze ku ngufu , nabaza uwo mbisanzemo akavuga ko yabiguze n’abatari ba nyirabyo. Ndifuza kurenganurwa aho gukomeza kunshora mu manza ntikururiye.”

Mujawabera Béatrice, Singirankabo Jean Marie Vianney na Mukandekezi Alphonsine ni bamwe mu baturage baganiriye n’isonganews.com bagaragaza aho akarengane ka Bantangiyekare Alphonse gashingiye.

Mujawabera Béatrice yagize ati” Amambere isambu ya Bantangiyekare Alphonse yigabijwe bwa mbere na Simba Safari aho yatangiye amurengerera noneho bizamo na Gitifu w’akagari ka Nyarutembe aho byarangiye baburaniye mu bunzi uburengere , bityo birangira bageze no mu nkiko noneho se wa Bantangiyekare witwaga Ntibagirirwa Pierre [ Ubu ntakiriho kuko yitabye Imana] aza gutsindwa ari nayo mpamvu hatejwe icyamunara ari nayo Bantangiyekare atesha agaciro ko bateje cyamunara umurima utari uwa Ntibagirirwa Pierre.”
Yakomeje agira ati “Ni gute umuturage yanyagwa turebera n’abayobozi bakabizinzika? Ubutabera bwakora ibyabwo, Bantangiyekare agasubizwa ibye akararenganurwa kuko nshakira inaha nasanze iyi sambu ihingwa n’ababyeyi be.”

Mugenzi we Singirankabo Jean Marie Vianney yagize ati ” Kuva na kera iyi sambu yahingwaga n’ababyeyi ba Bantangiyekare kuko n’amasuka bayabikaga iwacu kandi nzi neza ko ababyeyi be bahamuhaye ndetse yitereramo insina n’amateke. Uburyo rero bahateje Cyamunara byaduteye ubwoba ukuntu umuntu aza akigabiza iby’undi ku ngufu ntihagire icyo ubuyobozi bubikoraho!!”

Ni mu gihe umukuru wa Kirebe , isambu iherereyemo, Mukandekezi Alphonsine yabwiye isonganews.com ko Cyamunara ikorwa nta tangazo ryatanzwe ahubwo byakozwe mu buryo bwamanyanga bitewe na Simba Safari. Bityo asoza asaba ko Bantangiyekare yasubizwa isambu ye, agahabwa n’indishyi.

Yagize ati “Nta Cyamunara yigeze itangazwa kandi nubwo yatangazwa, ntaho yari gushingira. Uwo Simba Safari niwe nyirabayazana w’izi manza zose ahubwo turifuza ko Bantangiyekare Alphonse yasubizwa isambu ye ndetse agahabwa n’indishyi z’akababaro z’ibye byangijwe no kumushora mu manza.”

Ruranga Jean abajijwe kuri telefoni n’umunyamakuru w’isonganews.com, uko yabonye iriya sambu, yasubije avuga ko yayiguze mu Cyamunara kandi ko byaharirwa ubutabera.

Yagize ati” Isambu nayiguze mu Cyamunara ariko nubwo natsinzwe mu rukiko rw’ibanze, narajuriye, reka tubiharire ubutabera.”

Wakwibaza ngo urukiko rw’ibanze rwa Mukamira rwaruciye rute?

Nk’uko bigaragara mu isuzuma n’isesengura ry’urubanza , Isonganews.com ifitiye kopi, urukiko rwasanze ikirego cya Bantangiyekare Alphonse yifite ishingiro kuva mu gika cyacyo cya 20 kugeza ku cya 37 ari naho urukiko rwahereye rufata icyemezo cyo kuwa 28/08/2023 kigira kiti ” * Rwemeje ko ikirego cyo gutesha agaciro cyamunara yakozwe kuwa 02/01/02021 cyatanzwe na Bantangiyekare Alphonse gifite ishingiro ;

* Rwemeje ko cyamunara yo kuwa 02/01/2021 yakorewe k’umutungo ufite UPI: 3/04/10/04/820 iteshejwe agaciro muri byose kuko yakorewe ku mutungo wa Bantangiyekare Alphonse utarabaye umuburanyi mu rubanza rwarangizwaga ;

* Rutegetse Ruranga Jean kutongera kubaka muri ubwo butaka bwa Bantangiyekare Alphonse yahawe na Se Ntibagirirwa Pierre ;

* Rutegetse ko nta ndishyi zigomba gutangwa muri uru rubanza.”

Nyuma yo kubona iki cyemezo cy’urukiko, umunyamakuru w’Isonganews.com yasuye umubyeyi wa Bantangiyekare Alphonse aho atuye mu mudugudu wa Musebeya, akagari ka Gashinga, umurenge wa Nkotsi maze amuhamiriza ko ubutaka babuhaye Bantangiyakare Alphonse uretse ko ngo batari bakamuhindurije kubera atahabaga.

Yagize ati” Dore uko ngana uku mfite imyaka 73, nabyaye imbyaro 12. Nkimara gushakana na Ntibagirirwa Pierre natekeshejwe na Databukwe ubwo butaka buri mu Kirebe mu kagari ka Nyarutembe mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu. Imbyaro 12 zose nazibyaye mpinga uwo murima ariko byaje kugera 2014, umusaza ahaha umuhungu we Bantangiyekare Alphonse amaze gupfa ntabwo nari kuhamwaka kandi se yarahamuhaye ku mugaragaro. Haje kunyanganywa n’abantu kuko uwo mwana yari yaratumwe n’igihugu mu mahanga. Aho aziye rero nibwo yatangiye kuburana ibye. Twaramuhaye rwose ahubwo Leta nimurenganure kuko ibye byigabijwe yaragiye gukorera igihugu.”

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Isonganews.com nuko ngo nyuma yo gutsindwa kwa Ruranga Jean , Simba Safari Sylivestre, Bimenyimana Blaise na avoka wabo Mpirikanyi Gaspard, ngo baba barajuririye iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu.

Ni inkuru tuzakomeza kubakurikiranira na none tukazabasangiza uko byarangiye.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *